Guverineri Habitegeko Yahuye N’Umuyobozi W’Intara Ya Cibitoke Mu Burundi

Kuri uyu wa Gatanu Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba François Habitegeko yaraye ahuye na mugenzi we uyobora Intara ya Cibitoke witwa Bizoza Carême, bemeranya ko bazajya buhura mu bihe bidahindagurika.

Bemeranyije ko bazajya bahura buri mezi atandatu mu rwego rwo kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Abayobozi bombi baraye baganiririye ku mupaka wa Ruhwa uri mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama ugabana na Komini Rugombo mu Burundi.

Ahandi ibihugu byombi bihurira ni muri Komini Mabayi n’aho ni mu Ntara ya Cibitoke.

- Advertisement -

Hari amakuru avuga ko kuri uriya mupaka hahora abaturage b’u Burundi bacukura amabuye y’agaciro muri uriya mugezi bakarengera bakambuka bakagera mu Rwanda.

Hari n’ubwo uriya  mugezi wimuka bitewe n’amazi menshi y’uriya mugezi akagera mu kindi gihugu.

Kimwe mu byo abayobozi b’ibihugu byombi baganiriye harimo ko ku nkombe za ruriya  ruzi hagomba guterwa imigano kugira ngo mu gihe uyu mugezi wakwimuka, urubibi ntiruzahinduke.

Abaturage ku mpande zombi bavuze ko bafite icyizere cyo kongera guhahirana nyuma y’igihe kinini batambuka umupaka.

Abaganiriye n’itangazamakuru bashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi ari uwa kera kuko ngo kuva kera Abanyarwanda n’Abarundi bambukaga Umugezi wa Ruhwa bagahahirana.

Guverineri Habitegeko François na mugenzi we Bizoza Carême bemeranyije ko bazajya bahura rimwe buri mezi atandatu.

Bemeranyije kandi ko Meya wa Rusizi na Musitanteri wa Komini Rugombo nabo bazajya bagahura rimwe mu mezi atatu.

Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke, Bizoza Carême, yavuze ko nyuma yo kubona ko abaturage ku mpande zombi barengera inkombe z’Uruzi rwa Ruhwa yasanze ari ngombwa ko ahura na mugenzi we bakabiganiraho.

Yavuze ko babikoze mu rwego rwo kwigisha abaturage ku mpande zombi ko ibyo bikorwa bidakwiriye.

Nta gihe kinini gishize u Rwanda rushyikirije u Burundi abagabo babiri bakekwaho kuruhungiramo nyuma yo gukorera ubujura i Bujumbura.

 

Habitegeko yakira impano yahawe na mugenzi we
Ni igikorwa cyo kuzamura umubano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version