Guverineri W’Intara Y’Amajyaruguru Asanga Abayobozi Bakeneye Guhugurwa Ku Mategeko

Nyirarugero Dancille uyibora Intara y’Amajyaruguru avuga ko imwe mu mpamvu zituma abayobozi bahohotera cyangwa bakima serivisi abaturage ari ukutamenya amategeko. Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku baturage b’Akarere ka Gicumbi bari baje kuganirwa na RIB ku burenganzira bwabo no ku nshingano bafite zo kubahiriza amategeko.

Byabereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba aho abakozi ba RIB bari bayobowe n’Umunyamabanga wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Madamu Isabelle Kalihangabo wari uri kumwe n’abandi bayobozi muri uru rwego no mu Ntara y’Amajyaruguru.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille  Nyirarugero avuga ko ubufatanye mu nzego ari imwe mu nzira zifasha gukumira no gukemura ibibazo by’abaturage.

Icyakora akavuga ko hari n’abayobozi bamwe batazi amategeko bigatuma biyica mu gihombo cy’abaturage kandi bigatuma n’abo hari ubwo bagongana n’amategeko.

- Advertisement -

Ati: …Akenshi ibibazo binanirana ni uko hari abayobozi nabo bakeneye guhabwa amahugurwa ku mategeko. Mureke dukumire iki kibazo kandi nihabaho ubufatanye kuri twese turabigeraho.”

Muri biriya biganiro kandi abatanze ibitekerezo bavuze ko no mu madini hagombye gukorerwa ubukangurambaga ku mategeko kugira ngo n’abo bafashe kuyamenyesha abayoboke babo.

Basabye ubuyobozi bw’Urwego rw’ubugenzacyaha kubegera bakabahugura ku mategeko y’ingenzi afite aho ahuriye n’ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage kugira ngo  nabo bajye bayahugura abayoboke babo.

Umwe mu banyedini bari aho witwa Nshogoza Protais niwe wabisabye.

Ibibazo bikunze kugaragara mu muryango nyarwanda akenshi bishingiye  k’ubushoreke, guhoza ku nkeke uwo mwashakanye, kunyereza umutungo, gukubita no gukomeretsa, gukoresha nabi umutungo w’urugo , ibibazo bya Girinka, kwishyuzwa imisoro myinshi n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB, Karihangabo Isabelle nawe avuga ko hakenewe ubufatanye mu kumenyesha inzego ibibazo byugarije abaturage kugira ngo zirebe niba kubikumira bishoboka bityo bikorwe.

Iyi nama yabereye muri imwe mu nzu mberabyombi yo mu Mujyi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi

Ati “Inzego zose zigomba kuvugana zigahererekanya amakuru, iyo hatabayeho ubufatanye usanga hafatwa imyanzuro ivuguruzanya, ariko iyo habayeho ubufatanye n’inzego zose usanga umuturage ahabwa serivisi inoze akishima kandi ntihagaragaremo icyaha cya ruswa”.

Urwego rw’ubugenzacyaha muri iki gihe ruri mu bukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage ibyaha ibyo ari byo, uko byirindwa ndetse n’icyo amategeko ateganya ku babikoze.

Mu mwaka wa 2020 Umunyamabanga mukuru wa RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga yigeze gukorana inama n’abagenzacyaha bo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru ababwira ko bagomba kujya bacumbura bakamenya impamvu zituma ibyaha bikorwa kugira ngo bikumirwe.

Hari mu Nama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Gakenke yabaye Taliki 07, Ukuboza, 2020 ihuza abagenzacyaha  n’abandi bari bahagarariye inzego z’umutekano muri kariya karere.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yasabye abagenzacyaha bo muri kariya karere kutita gusa ku kwakira ibirego no gutunganya dosiye zishyikirizwa Ubushinjacyaha ahubwo ko bagomba no gucukumbura bakamenya igitera ibyaha bitandukanye mu duce bakoreramo.

Avuga ko iyo abantu bamenye igitera ibyaha bifasha mu gukumira ikibitera.

Icyo gihe Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr  Thierry. B Murangira yabwiye Taarifa ko gukumira ibyaha ari imwe mu nshingano z’ingenzi za ruriya rwego.

Ati: “Gukumira ibyaha ni imwe mu nkingi nkuru zigize inshingano za RIB. Mu ruzinduko Umunyamabanga Mukuru wa RIB ari gukorera mu Majyaruguru ari kwibutsa abagenzacyaha ko kwakira ibirego bidahagije, ahubwo bagomba no kumenya ikibitera.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB icyo gihe yahereye mu Karere ka Gakenke na Rulindo akomereza  mu tundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru harimo Gicumbi, Burera na Musanze.

Mu mwaka wa  2018, muri Gakenke habaruwe ibyaha 1, 057, muri 2019 habaruwe ibyaha 1, 247 n’aho muri 2020 habaruwe ibyaha 1, 548.

Iyi mibare yerekana ko ibyaha byakorewe muri Gakenke mu myaka itatu ishize yari ishize byari 3,852 ni ukuvuga 18% y’ibyaha byose byakozwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu gihe bingana na 2.47% y’ibyakozwe mu Rwanda hose.

Umunyamabanga mukuru wa RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga

Akarere ka Gakenke kagizwe n’Imirenge 19, ni aka ka kabiri gafite imirenge myinshi mu Rwanda nyuma y’Akarere ka Gicumbi gafite imirenge 21.

Gakenke na Gicumbi nitwo turere twa mbere dufite imirenge myinshi mu Rwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version