Video Y’Imyiteguro Y’Ingabo Z’u Bushinwa Mu Ntambara N’Amerika

Mu gihe imitwe yashyushye kubera impungenge z’intambara ishobora kuvuka hagati y’Amerika n’u Bushinwa bapfa Taiwan, u Bushinwa bumaze gusohora video yerekana ko ingabo zabwo zamaze kwitegura kurasa Taiwan zinyuze mu kirere, mu mazi no ku butaka.

Ni video isa n’ishaka kwereka Amerika ko u Bushinwa bwamaramarije kurasa Taiwan igihe cyo Pelosi yaba arenze ku muburo bwatanze bumubuza kujyayo.

Hagaragaramo indege z’ubwoko bwose za gisikare zihagaruka ku bibuga by’indege by’u Bushinwa zigana muri Taiwan kandi ziyirasa.

Abasirikare barwanira ku butaka baherekejwe n’ibifaro bikoresha ikoranabuhanga, imodoka zibatwaje intwaro n’ibiribwa n’imiti, ubwato bw’intambara bufite ubunini butandukanye ndetse n’indege z’intambara guhera kuri kajugujugu kugeza ku ndege zikorera izindi …byose bikubiye muri iyi video.

- Advertisement -

Igaragaramo abasirikare bakuru b’u Bushinwa baha abandi amabwiriza yo kurasa umwanzi aho bamusanga hose no kumwivuna mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Iyi video isohotse nyuma y’amasaha make umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo z’u Bushinwa avuga ko ziteguye intambara igihe icyo ari cyo cyose Perezida Xi yatangira uburenganzira.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo z’u Bushinwa  Gen  Wu Qian yavuze ko Nancy Pelosi nasura Taiwan intambara y’u Bushinwa na Taiwan izahita irota. Yatangaje ko ikiguzi iriya ntambara izasaba cyose u Bushinwa buzagitanga ariko bwihanize Taiwan.

Muri iki gihe birakomeye hagati y’Amerika n’u Bushinwa kubera umugambi Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Amerika Nancy Pelosi afite wo gusura Taiwan.

Ku rutonde rw’abantu bakomeye muri Amerika, Nancy Pelosi aza ku mwanya wa gatatu.

Amaze iminsi mu rugendo rw’akazi mu bihugu biri mu Nyanja ya Pacifique birimo na Singapore.

Gen Qian yagize ati: “Nihagira uwo muri USA usura Taiwan, ingabo z’u Bushinwa zigomba guhita zitangiza intambara zitazuyaje. Ikiguzi cyose bizasaba kizatangwa.”

Iki kemezo kije gisanga gasopo Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping aherutse guha mugenzi we w’Amerika Joe Biden amwihanangiriza ko Amerika idakwiye gukina n’umuriro w’u Bushinwa.Hari mu kiganiro bagiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga bavuga ku ngingo zirimo n’ubufatanye mu by’ubukungu ibihugu byombi bimaranye igihe.

Icyo itangazamakuru rihanze amaso ni ukureba niba Nancy Pelosi nk’umuyobozi mukuru muri Amerika azirengagiza umuburo w’i Beijing akajya Taipei muri Taiwan.

Abashinwa bemera n’umutima wabo wose ko Taiwan ari Intara y’u Bushinwa.

Ni naho bavanye icyo  bita ‘One China.’

Umuntu wese uvuga ko Taiwan ari igihugu kigenga kidafite aho gihuriye n’u Bushinwa ntashobora kumvikana nabwo.

Kuri iki Cyumweru Taliki 31, Nyakanga, 2022 nibwo itsinda riyobowe na Nancy Pelosi ryatangiye uruzinduko mu bihugu bine by’Aziya.

Ibyo bihugu ni Singapore, Malaysia, Korea y’Epfo n’u Buyapani.

Ibiro bya Pelosi byirinze kuvuga Taiwan ariko ntibibujije ko nayo ishobora kuba iri ku rutonde rw’ibihugu azasura.

Ibihugu azasura azaganira n’ababiyobora ku ngingo zirimo uko imikoranire mu bya gisirikare no mu bukungu yarushaho gutezwa imbere.

Urugendo rwa Pelosi rurabanziriza muri Singapore.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version