Guverinoma Nshya Ya RDC Yatangajwe

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Jean-Michel Sama Lukonde yatangaje guverinoma nshya, igomba gusimbura iya Ilunga Ilukamba wari Minisitiri w’Intebe, uheruka kwegura.

Ku wa 15 Gashyantare nibwo Lukonde w’imyaka 43 yagizwe Minisitiri w’Intebe, akaba yari atarangaza guverinoma ye. Iyatangajwe igizwe n’abantu 57, abagore ni 27% mu gihe amasura mashya ari 80%.

Hashyizweho ba Minisitiri b’Intebe bungirije bane barimo ushinzwe umutekano no kwegereza abaturage ubuyobozi, Asselo Okito Wankoy Daniel ; ushinzwe ibidukikije n’iterambere rirambye,  Eve Bazaiba Masudi; ushinzwe ububanyi n’amahanga Lutundula Apala Christophe n’ushinzwe abakozi ba leta, Lihau Ebua Jean-Pierre.

Mu bandi bashyizweho, Minisitiri w’Ubuzima ni Mbungani Jean-Jacques, Minisitiri w’Ubutabera ni Mutombo Kiese Rose, naho Minisitiri w’Inganda ni Julien Paluku.

- Advertisement -

Impuzandengo y’imyaka y’abagize iyi guverinoma ni 47.

Minisitiri w’Intebe Lukonde yatangaje ko intego z’ingenzi z’iyi guverinoma ari umutekano, ubuzima, uburezi, ubutabera, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi,ubukungu, ibijyanye n’amatora, ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version