U Budage Bwahaye U Rwanda Inkunga Ya Miliyari 90 Frw

U Rwanda n’u Budage byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni € 78 – miliyari zigera kuri 90 Frw – azashyirwa mu bikorwa birimo kwegereza abaturage ubuyobozi, imiyoborere myiza, kongera ibyoherezwa mu mahanga no kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Dr. Thomas Kurz.

Ayo masezerano y’inkunga n’ubufatanye mu bya tekininiki ni umusaruro w’ibiganiro byahuje guverinoma zombi, byasojwe mu mwaka ushize.

Mu nkunga yatanzwe harimo impano ya miliyoni 59 z’amayero izatangwa binyuze muri KFW Development Bank, zikazafasha inzego zirimo amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, guteza imbere ibigo bito n’ibiciririte bitunganya ibyoherezwa mu mahanga binyuze mu nguzanyo zizatangirwa muri BRD, guteza imbere ishoramari ritangiza ibidukikije n‘ikoranabuhanga.

- Kwmamaza -

Miliyoni 19 z’amayero zisigaye zizanyuzwa mu kigo GIZ, zikazafasha mu kwegereza abaturage ubuyobozi, imiyoborere myiza no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko iyi nkunga izafasha inzego zikomeye zizatuma igihugu kigera ku ntego cyihaye z’iterambere.

Ni inkunga yaziye igihe bijyanye n’uburyo igihugu gihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu n’imibereho y’abaturage.

Ati “Turashimira u Budage ku mubano ukomeye n’ubufatanye cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.“

Ambasaderi Kurz yavuze ko aya masezerano ashimangira umubano umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi, ushingiye ku bucuti n‘ubwubahane.

Ati “U Budage bwiyemeje gushyigikira u Rwanda mu rugendo rwo kuzahura ubukungu no gushyira mu bikorwa gahunda ya mbere igamije kwihutisha ubukungu (NST1) hagamijwe kugera ku ntego z‘iterambere rirambye kandi bikagerwaho nta muntu n’umwe usigaye inyuma.“

U Budage busanzwe ari umuterankunga ukomeye w’u Rwanda mu bijyanye no kwigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, imiyoborere myiza no gushyigikira urwego rw’abikorera.

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri iki Cyumweru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version