Guverinoma Yorohereje Abakeneye Gutunga Imodoka Zikoresha Amashanyarazi

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo korohereza abantu ku giti cyabo n’ibigo gutunga no gukoresha imodoka zifashisha amashanyarazi, binyuze mu gukuraho imisoro no kugabanya ikiguzi cy’amashanyarazi bikoresha.

Inama y’abaminisitiri yabaye ku wa 14 Mata yemeje politiki nshya yo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda, n’ingamba nshya zerekeye ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

Izo ngamba zikubiyemo uburyo bwo korohereza abakeneye kugura imodoka zikoresha amashanyarazi gusa n’izikoresha amashanyarazi n’imbaraga za moteri (plug-in hybrid electric & hybrid electric).

Ni gahunda izatanga umusanzu munini mu kurengera ibidukikije, kuko imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli nka mazutu byohereza imyuka myinshi mu kirere kandi igihumanya.

- Advertisement -

Inyandiko Taarifa yabonye igaragaza ko mu byemezo byafashwe hakubiyemo kugabanya ikiguzi cy’ingufu z’amashanyarazi, imisoro no koroshya uburyo bwo kubona ibikorwa remezo bizafasha izo modoka kongerwamo amashanyarazi.

Ibijyanye n’imisoro

Guverinoma yasoneye umusoro ku nyongeragaciro (VAT) imodoka zikoresha amashanyarazi, ibyuma bisimbura ibindi, batiri zazo n’ibikoresho bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.

Izo modoka n’ibikoresho byanasonewe amahoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu n’umusoro ku byaguzwe. Byasonewe kandi umusoro wa 5 ku ijana ufatirwa ku bintu byatumijwe mu mahanga bigenewe gucuruzwa, iyo bigeze muri gasutamo.

Ubusanzwe gutumiza imodoka zikoresha lisansi cyangwa mazutu birahenze kuko zisabwa imisoro myinshi bitewe n’imbaraga za moteri cyangwa icyo imodoka izaba ikoreshwa.

Iyo misoro yose ituma igiciro cy’imodoka mu Rwanda kirushaho kujya hejuru, ku buryo umuntu uguze imodoka hanze, imugeraho igiciro cyayo kimaze kwikuba kabiri wongeye n’ikiguzi cyo kuyimuzanira.

Uku koroherezwa ku modoka z’amashanyarazi kuzanagera ku bigo bifite ishoramari ryo gukorera cyangwa guteranyiriza mu Rwanda imodoka zikoresha amashanyarazi, harimo guhabwa igihe runaka bitishyura umusoro no kugabanyirizwa umusoro ku nyungu z’amasosiyete ukagera kuri 15 ku ijana.

Ubusanzwe itegeko rishyiraho imisoro ku musaruro ryo mu 2018 riteganya ko inyungu z’isosiyete zishyurwaho umusoro ku gipimo cya 30% ku ijana.

Ibiciro by’amashanyarazi

Imodoka nizigera mu gihugu, hateganyijwe ko kuzikoresha byazorohera abantu binyuze mu kugabanya igiciro cy’amashanyarazi zikoresha.

Nk’uko ubu dufite sitasiyo za lisansi na mazutu, ni nako hazakenerwa sitasiyo zongera umuriro w’amashanyarazi muri batiri z’imodoka kandi ku giciro runaka.

Ayo mashanyarazi byemejwe ko azacuruzwa ku biciro nk’iby’inganda nini. Ibiciro byatangajwe umwaka ushize bigaragaza ko inganda nini zigura amashanyarazi ku Frw 94 kuri kilowatt imwe ku isaha (kWh).

Icyo giciro kiri hasi cyane kuko nko mu rugo rukoresha kWh hagati ya 15-50, kilowatt imwe ku isaha yishyurwa 212 Frw.

Biteganywa kandi ko ibyo biciro bizajya birushaho kugabanywa mu masaha amashanyarazi adakoreshwa cyane nko hagati ya saa tanu z’ijoro na saa mbili za mu gitondo.

Boroherejwe mu bikorwa remezo

Mu ngamba zemejwe kandi harimo ko abakeneye kubaka aho kongerera umuriro muri batiri z’imodoka bashobora gukodeshwa ubutaka ku buntu, igihe ari ubwa leta.

Ibyo bikajyana n’uko mu mijyi nk’igihe hakorwa ibishushanyo mbonera, hazajya hanitabwa ku hantu hazubakwa sitasiyo zongera umuriro muri izi modoka na moto zikoresha amashanyarazi.

Gutanga ibyemezo byo kubaka izo sitasiyo kandi bizaba ari ubuntu.

Mu gihe izi modoka zizaba zimaze kugera ku isoko, hanateganyijwe ko mu modoka zikodeshwa na leta mu bikorwa byayo, izikoresha amashanyarazi zizajya zihabwa umwihariko.

Kugeza ubu isoko ryo mu Rwanda ryatangiye kwitabirwa n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, aho kugeza ubu hari imodoka nke za Volkswagen Mobility Solutions na moto za Ampersand.

Icyo kigo gikora moto giheruka gukusanya miliyoni $3.5 zizifashishwa mu kongera moto zacyo ku isoko kimwe na sitasiyo zongeramo amashanyarazi. Kivuga ko ishoramari rya miliyoni $75 ryatuma moto zose mu gihugu zikoresha amashanyarazi.

Mu minsi ishize Volkswagen yafunguye ahantu hashya hongererwa umuriro mu modoka zayo ku bufatanye bwa Siemens na Radisson Blu Hotel.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya imyuka yangiza ikirere ho 38% bitarenze umwaka wa 2030.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu 2017 bwagaragaje ko ibiza ku isonga mu guhumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda harimo umwotsi w’imodoka, imyotsi y’amakara n’inkwi.

Ibyo bigaterwa n’uko 95.2% y’imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56.6 % zakozwe mbere yo mu 1999 naho 77.2% zakozwe mbere ya 2000.

Ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe biteganywa n’izi ngamba byose hamwe bizatwara miliyari $11. Harimo miliyari $5.7 agenewe ibikorwa byo kugabanya imihindagurikire y’ibihe na miliyari $5.3 zagenewe ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Biteganywa ko aya mafaranga amwe azaturuka mu mu mutungo w’igihugu andi akava mu nkunga zizava hanze.

Mu Rwanda hari na moto zikoresha amashanyarazi
Share This Article
1 Comment
  • Hello, mwatubariza niba gutumiza moto zikoresha amashanyarazi nabyo VAT iri exempted kuko turimo kumva bibanze ku modoka gusa ariko moto zo ntibabisobanuye neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version