Dr Ngirente Yahagarariye Perezida Kagame Mu Irahira Rya Sassou N’Guesso

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso, ryabereye mu murwa mukuru Brazzaville.

Nguesso aheruka gutorerwa gukomeza kuyobora Repubulika ya Congo ku majwi 88.40%, mu matora yabaye ku wa 20 Werurwe.

Kuri uyu wa 16 Mata yarahiriye gukomeza kuyobora muri manda y’imyaka itanu. Akiyobora kuva mu 1979. Yaje kuva ku butegetsi mu 1992 abusubiraho mu 1997 kugeza magingo aya.

Mu matora aheruka havuzwe cyane urupfu rw’uwari uhanganye na Nguesso, Guy-Brice Parfait Kolelas, waje kwicwa na COVID-19 mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa. Yabonye amajwi 7.84 ku ijana.

- Advertisement -

Umuhango w’irahira rya Nguesso witabiriwe n’abayobozi benshi muri Afurika barimo Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Hage Geingob wa Namibia, Macky Sall wa Sénégal, Mohamed Bazoum wa Niger, Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso, Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau n’abandi benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version