Guverinoma Yashyizeho Uburyo Bwo Kurinda Ubuhinzi Kwibasirwa N’Ibiza- PM Ngirente

Minisitiri w’Intebe  Dr. Edouard Ngirente yavuze ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukora ubuhinzi bugamije isoko kandi bwihagije mu biribwa, Guverinoma yashyizeho ingamba zo kuburinda ibyago bitezwa n’ibiza kamere.

Yabivugiye mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa.

Avuga ko ubuhinzi muri Afurika bukwiye gukoresha ubuhanga buboneka mu bihugu by’uyu mugabane kugira ngo habeho uburyo busangiwe bwo kongera umusaruro.

Ibi kandi ngo bizagirwamo uruhare runini n’imikorere y’isoko rusange ry’Afurika.

- Advertisement -

Avuga ko mu rwego rwo guha uru rwego rw’ubukungu imbaraga, ari ngombwa kurushaho kurushyiramo urubyiruko n’abagore.

Kugira ngo inzara icike muri Afurika ngo ni ngombwa ko ibyo byiciro by’abantu bihabwa umwanya kandi hagashyirwaho uburyo bwo kugabanya ibiteza ibihombo muri uru rwego rw’ubukungu.

Ku byerekeye u Rwanda, Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko uru rwego rufatiye runini umusaruro mbumbe.

Abanyarwanda bangana na miliyoni eshatu bakora ubuhinzi mu buryo buhoraho.

Uru rwego rufite uruhare rungana na 27% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda.

Icyakora Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko kugira ngo ubuhinzi bugire akamaro  kuri benshi mu babukorera muri Afurika ari ngombwa gukorera hamwe, hatekerezwa ibintu bishya byarinda ibiza bihombya abahinzi no kongera umusaruro.

Muri Nzeri, 2024 u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ku buhinzi, iyabaye ikaba ari itegura iyo izaba ari ngari kurushaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version