Kagame Asaba Ingabire Victoire Kuzirikana Akamaro K’Imbabazi Yamuhaye

Mu kiganiro cye na Jeune Afrique Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga kuri za raporo za Human Rights Watch zivuga ko atihanganira atavuga rumwe n’ubutegetsi, asubiza ko ibyo atari ukuri.

Abanditsi ba Jeune Afrique bavuga ko hari raporo zijora u Rwanda ko rutajya rwihanganira abarujora bavuga  ibitagenda neza.

Umukuru w’u Rwanda yavuzeko iby’uko ntawe ujora u Rwanda atari byo.

Yavuze ko abarujora ari benshi ndetse banagaragara ku mbuga nkoranyambaga.

- Advertisement -

Avuga ko abo bantu bamwe bahitamo no kumwibasira, baba bavuga ukuri cyangwa batakuvuga.

Kagame yasubije ko ibyo kumujora nta kibazo kirimo ariko akavuga ko abo bamujora nabo baba bagomba gusuzuma ibyo avuga bakarebe niba hari ikibazo kirimo, bakibonamo bakamujora kandi ngo nta kibazo abibonamo.

Ati: “ Ibyo banjora hari ubwo mbisuzuma ngasanga koko hari ibikwiye kugororwa. Nigira kuri byinshi mbona cyangwa numva bamvugaho nabona birimo ikosa nkaryemera kandi nkarikosora ubutaha”.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yibaza impamvu abo muri Human Rights Watch bibanda ku kujora ibibera mu Rwanda nk’aho mu bihugu abakozi bayo bakomokamo ibintu ari shyashya.

Avuga ko niyo bashobora kuba babona ibibera iwabo bibi, babyirengagiza bakabiha uburemere buke kandi mu by’ukuri ntaho bitaniye ahanini n’ibibera ahandi.

Anenga ko abakozi ba Human Rights Watch batanabona ko hari iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize, bakibanda ku bibera mu Rwanda nk’aho ari rwo rwonyine babonyeho uburyo bwo kwandikaho.

Ku byerekeye Ingabire Victoire Umuhoza uherutse gusaba Urukiko rukuru ngo rumuhanagureho ubusembwa ariko rugasanga nta shingiro, kandi akaba yarashakaga kuziyamamariza kuba Perezida, Kagame yavuze ko iby’ibyaha yakoze byemejwe n’abagenzacyaha batandukanye.

Avuga ko abo bose batanze ingingo zifatika zashingiweho urukiko rumukatira arafungwa.

Ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, ni ukuvuga Paul Kagame ubwe, yaje kurekurwa.

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko ibi Ingabire Victoire Umuhoza atahaye uburemere izo mbabazi yahawe.

Yamugiriye inama yo guha agaciro izo mbabazi yahawe ubundi akicecekera.

Kagame kandi yagiriye Ingabire Victoire inama yo kwibuka ko atari hejuru y’amategeko kandi ko nta kintu kimugira igitangaza mu bandi Banyarwanda[kazi].

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version