Kagame Yijeje Perezida Mushya Wa Senegal Gukomeza Imikoranire

Mu butumwa yatanze nyuma y’uko bimaze kwemeza bidasubirwaho ko Diomaye Faye ari we watorewe kuyobora Senegal, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yamwijeje imikoranire irambye.

Kagame yabwiye Faye ko ibihugu byombi byari bisanzwe ari inshuti kandi ko ubwo bucuti buzakomeza no mu gihe azaba ari we uyoboye Senegal.

Umubano w’u Rwanda na Senegal ni mwiza kandi bimaze igihe.

Ubwo iki gihugu cyategekwaga na Macky Sall, Perezida Kagame yaragisuye kandi na Sall nawe yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi inshuro nyinshi.

- Advertisement -

Ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda iri hafi kurangira, hari mu mwaka wa 2017, Macky Sall ari mu bakuru b’ibihugu baje mu Rwanda.

Senegal n’u Rwanda kandi bisanzwe bikorana mu gutuma muri Afurika hashyirwa ibigo bikora inkingo.

Mu Rwanda ikigo nk’iki cyatangiye gukora kandi no muri Senegal uwo mushinga urahari.

Ni umushinga uzagera no muri Ghana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version