Ku rukuta rwe rwa X, Dr. Frank Habineza yatangaje ko yagejeje kuri Komisiyo y’amatora inyandiko ebyiri zaburaga mu idosiye yo gusaba kwemererwa kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubuka mu matora abura igihe gito ngo abe.
Ku wa Mbere taliki 20, Gicurasi, 2024 nibwo Habineza yari yagejeje kuri NEC dosiye ye ariko abakomiseri basanga hari ibiburamo.
Baje gusanga hari ibyo atazanye birimo icyemezo kigaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu n’ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.
Depite Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party yasobanuye ko icyemezo kigaragaza ko yaretse ubwenegihugu yumvaga ‘atari ngombwa’ kuko yari yarakerekanye mu matora yabaye mu mwaka wa 2017, icyo gihe nabwo akaba yarashakaga kuba Perezida
Avuga yaretse ubwenegihugu yari afite bwa Suède ubwo yari agiye kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bityo ngo yumvaga atari ngombwa kongera kuzana icyo cyemezo ku yindi nshuro.
Perezida wa Komisiyo y’amatora Oda Gasinzigwa yahise asaba ko Green Party ikora ibishoboka byose ibyo byangombwa bizaboneka mbere y’uko hasohorwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza.
Kuri X, Habineza yatangaje ko ubu izo nyandiko yamaze kuzibona no kuzigeza ku rwego rushinzwe kuzisuzuma.
Ubusanzwe uwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, kuba indakemwa mu myitwarire no kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki.
Asabwa kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko, akaba aba mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire.
Ku Badepite bo basabwa kuba bafite imyaka 21 y’amavuko no kuba ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda.
NEC iteganya ko kuva ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa kandidatire zemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hakazatangira kwiyamamaza nyirizina.