Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Habitegeko Aravugwaho Kubangamira Rwiyemezamirimo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Habitegeko Aravugwaho Kubangamira Rwiyemezamirimo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 July 2023 3:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo hasohokaga itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Komite Nyobozi y’Akarere ka Rutsiro yegujwe, umwe mu bavukiye muri Rutsiro akaba akurikirana n’ibihabera yabwiye Taarifa ko imwe mu mpamvu yabiteye ari ukugongana kw’inyungu z’abayobozi bagiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Icyakora kuri ubu, hari indi nkuru:

Rwiyemezamirimo arashinja Guverineri François Habitegeko gukorana n’uwahoze ari Meya wa Rutsiro( uherutse kujyana na Nyobozi yayoboraga) kubangamira icyemezo cya Njyanama n’urukiko, akamwimisha uburenganzira bwo gucukura kariyeri.

Ngo Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Bwana François Habitegeko yakoranye n’uwahoze ari Meya wa Rutsiro bimisha uwo mugabo uburenganzira bwo gucukura kariyeri.

Uvuga ko ari uko byamugendekeye ni uwitwa Juvénal Rwamucyo.

Asanzwe afite ikigo gicukura amabuye kitwa Quarrying Company Ltd kandi ngo cyari cyaratsindiye gucukura kariyeri iba muri site za KOKO I, na KOKO II mu Murenge wa Musasa na Gihango mu Karere ka Rutsiro.

Rwamucyo Juvénal ashinja Murekatete Triphose wahoze ayobora Akarere ka Rutsiro  na Habitegeko Francois uyobora Intara y’Iburengerazuba kumwimisha uruhushya kandi yari yujuje ibisabwa.

Rwamucyo mu kiganiro yahaye bagenzi bacu ba  UMUSEKE avuga ko yasabye uburenganzira bwo gucukura kariyeri ariko mu nshuro eshatu zose yagejeje icyifuzo cye ku Nama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro asaba uburenganzira, yarabwimwe ku mpamvu yita ko ‘zidasobanutse’.

Avuga ko yabanje gusabwa ibyangombwa birimo icy’ubushobozi mu by’imari gitangwa n’ikigo cy’imari cyangwa raporo z’imari z’imyaka ibiri zigenzuwe kandi ko byose yabitangiye igihe, akavuga ko atumva impamvu yimwe isoko kandi ibyo yasabwe byose yarabitanze.

Ati:“Kwimwa kariyeri hajemo akarengane nakorerwaga n’abo bayobozi ariko si Njyanama yose.Njyanama bari bantegetse no kuyiregera, ndayiregera. Ikigo cya RMB (Rwanda Mining Board) ni cyo cyambwiye ngo nzajurire Njyanama, Njyanama ahubwo irandenganura, bikangwa na Meya na Guverineri nta bandi.”

Akomeza avuga ko ubangamira ko yabona uburenganzira ari Guverineri, kuko Njyanama yemezaga ko akwiye kubihabwa inshuro eshatu zose zitandukanye, ariko  imyanzuro yagera kwa Guverineri akayanga.

Rwamucyo avuga ko ku wa 27,  Kamena 2023, yaregeye Urukiko rwisumbuye rwa Karongi, na rwo rwanzura ko ‘afite uburenganzira’ bwo gucukura kariyeri.

Yagize ati “Urukiko nararuregeye, maze kururegera ndatsinda”.

Urukiko ngo rwemeje ko ikirego cye gifite ishingiro, rwemeza ko company ye ari yo ifite uburenganzira bwo gukorera aho yari yasabye muri KOKO I na KOKO II.

Ati: “N’umuhesha w’Inkiko yaje no kuhampesha arabikora ku buryo bwemewe n’amategeko nyuma ntangira no gukora, mbona Akarere karaje, bantegeka n’umucanga kuwuvanamo, nywusubiza aho nawukuye.”

Avuga ko yasabwe gutanga amafaranga ajya mu kigega cya FONERWA arayatanga, akavuga ko yifuza kurenganurwa kuko ibyo yasabwe byose yabyubahirije ariko ntiyemererwa gukora.

Ati “Ni uko narenganurwa, icyo bampoye cyane ngo nta EBM mfite, kandi narayisabye, ntanga Frw 900.000 yo gusana ibidukikije. Amafaranga ajya mu kigega cya FONERWA”.

Ibi kandi ngo ntabyicuza kuko ari ko itegeko ribiteganya.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE babonye ibaruwa yo ku wa 23, Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yandikiye Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, amusaba kugaragaza imiterere y’ikibazo.

Muri yo Minisitiri Musabyimana yagize ati “Maze kubona imyanzuro itandukanye y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro yo ku wa 04, Gashyantare 2023;  02 Ukuboza, 2023; 31 Werurwe, 2023, n’ibaruwa no 0157/16.02 yo ku wa 6 /02/2023 yagejeje ku Karere ka Rutsiro, raporo y’itsinda ry’abatekinisiye ryashyizweho na RMB  nk’Urwego rufite ubucukuzi mu nshingano bigaragaza ko Quarring Company Ltd yujuje ibisabwa, bityo ikwiye guhabwa uruhushya  rwa kariyeri yasabye ariko mu gihe wagiye ugira icyo uvuga ku myanzuro y’inama njyanama y’akarere, ukagaragaza ko idakwiye kuruhabwa, nkwandikiye ngusaba kugaragaza imiterere y’iki kibazo n’uburyo cyakemuka, bigakorwa bitarenze tariki ya 30 Gicurasi, 2023.”

Taarifa yagerageje kumuvugisha ariko nta gisubizo irabona, icyakora igihe cyose cyabonekera kigomba kumenyeshwa abasomyi.

Bagenzi bacu banditse iyi nkuru bwa mbere nabo ntibitabwe ngo bagire icyo babitangarizwaho.

Indi nkuru wasoma…

AKUMIRO: Yeretse Inzego Ubujura Bwakorwaga Muri SACCO, Arabizira

TAGGED:featuredHabitegekoIntaraKariyeriRutsiroRwamucyo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDB Irashaka Kuba Urwego Rwigenga, Rufite Ubuzima Gatozi
Next Article Perezida Kagame Yaganiriye N’Uyobora Barbados Uko Ibyemeranyijweho Byakwihutishwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?