Kubera kubura aheza ho kwanika ibitunguru n’urusenda, umusaruro ungana na 30% w’ibi bihingwa urangirika.
Wangirikira mu mirima, mu nzira ujyanwa ku isoko bigahombya abahanzi.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, kigiye kubaka ubwanikiro by’ibyo bihingwa.
Ku cyicaro cy’iki kigo kuri uyu wa Kabiri hazubakwa ubwo bwanikiro, bakazakorwa nk’intangiriro y’ubundi nkabwo bubakwa n’ahandi mu Rwanda.
Aho ni muri Nyagatare, Rulindo, Bugesera na Rubavu, buri bwanikiro bukazaba bufite agaciro ka Miliyoni Frw 800.
Ingengo y’imari yose hamwe izagenda kuri uyu mushinga ni Miliyari Frw 1.9
Mu myaka itanu ishize u Rwanda rwohereje hanze ibitunguru bingana n’ibilo 22,943,105 birwinjiriza $ 12,963,093 n’aho urusenda rwo rungana n’ibilo 8,933,641 rwinjiza $25,034,804.