Habitegeko ati ” Mana Uzamfashe Gusohoza Inshingano Nshya”

Nyuma kumva ko yagizwe Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Bwana François Habitegeko yashimiye Perezida Kagame wamuhaye ziriya nshingano ariko asaba Imana kuzamuba hafi mu kuzisohoza.

Yabyanditse mu butumwa yacishije kuri Twitter.

Yanditse ati: “Ndanezerewe kubw’icyizere mungiriye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda HE @PaulKagame ,mukanshinga kuyobora Intara y’uburengerazuba, @RwandaWest. Ndabizeza kuzakorana umwete , umurava, n’ubunyangamugayo.Imana yo mu ijuru ibyumve ibimfashemo.”

Bwana Habitegeko yari asanzwe ayobora Akarere ka Nyaruguru. Niwe wari Umuyobozi w’Akarere mu Rwanda wari umaze igihe kirekire muri iriya mirimo.

- Advertisement -

Mu myaka mike ishize, Akarere ka Nyaruguru yayoboraga kahuye n’ibibazo bishingiye ku mutekano muke waterwaga n’abarwanyi baturukaga mu Burundi barimo abo mu mutwe wa FLN, uyu ukaba ari umutwe w’abarwanyi ba Bwana Paul Rusesabagina wafashwe ubu akaba ari kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda.

Nyuma gato y’uko Rusesabagina yafatwaga akagezwa imbere y’ubutabera, Bwana Habitegeko yavuze ko kuba yarafashwe ari ikintu kiza kigiye guha abaturage ubutabera.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version