Museveni Yavuze Ko Bobi Wine Ari We Wamwibye Amajwi

Perezida Yoweli Museveni yaraye yemeye ko hari amajwi yibwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuba tariki 14, Mutarama, 2021 ariko akemeza ko uwo bari bahanganye[ wayatsinzwe] ari we wabyungukiyemo.

Museveni yavuze ko uduce twibwemo amajwi ari Kampala, Wakiso na Kyotera no mu tundi duce two duce two mu gihugu hagati.

Daily Monitor yanditse ko Museveni yavuze  ko uwateguye buriya bujura akaba ari nawe wabwungukiyemo ari Bwana Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

N’ubwo Perezida Museveni avuga ibi, uyu Bobi Wine niwe watsinzwe amatora, abantu bakibaza uko yungutse kandi yaratsinzwe!

- Advertisement -

Museveni yagize ati: “Abaturage ba Uganda bose bazi ko habayeho kwiba amajwi kandi bazi neza ko byakozwe na NUP( Ishyaka rya Bobi Wine) kandi nibo babyungukiyemo.”

Museveni avuga ko muri turiya duce yavuze haruguru ari ho Bobi Wine yibye amajwi ndetse ngo n’ikimenyimenyi ni uko ari aho yagize amajwi menshi.

Ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora muri Uganda byerekanye ko Museveni yatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu ku majwi 58% naho Wine atsindwa ku majwi 35%.

Nyuma yo gutsindwa amatora, Bobi Wine yaregeye urukiko rw’ikitenga ariko aza gukurayo ikirego cye, avuga ko uwo arega ariwe aregera, ko atakwizera ko azahabwa ubutabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version