Ingabo Z’U Rwanda Na Polisi Muri Centrafrique Bakingiwe COVID-19

Abasirikare b’u Rwanda n’abapolisi barwo bari muri Repubulika ya Centrafrique baraye bakingiwe Icyorezo COVID-19 . Bakingiriwe mu Kigo cya gisirikare cy’ingabo z’u Rwanda kiri ahitwa Socatel M’poko mu Murwa mukuru, Banqui.

Byakozwe mu rwego rwo gukomeza ku murongo wa Minisiteri y’ubuzima wo gukingira Abanyarwanda cyane cyane abakora akazi gatuma bashobora kwandura kiriya cyorezo kurusha abandi.

Muri bo hari n’abasirikare n’abapolisi.

Lt Col Vianney Kabalisa wagiye muri kiriya gikorwa ahagarariye Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda rishinzwe ubuzima, (Rwanda Defence Force Medical Team) yabwiye ingabo ziri yo zakingiwe mu rwego rwo gukomereza mu mugambi Leta yafashe wo gukingira abaturage barwo.

- Advertisement -

Gahunda yo gukingira abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda izakomereza mu bindi bice bakambitsemo birimo Bria, Kagambandoro, Batangafo n’abandi.

Umwe mu ba Captain ba RDF uri mu kazi muri Centrafrique
Assistant Commissioner of Police(ACP) Safari yakingiwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version