Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: HADUTSE COVID-19 Yiswe ‘Mu’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

HADUTSE COVID-19 Yiswe ‘Mu’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 September 2021 10:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, World Health Organization, ryatangaje ko hari ubundi bwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwadutse. Babwise Mu. Abahanga babuhaye ikirango bise B.1.621.

Bivugwa ko ubu bwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye bwa mbere mu gihugu cya Colombia, icyo gihe hakaba hari muri Mutarama, 2021.

Ntibwakomeje kuvugwa cyane ariko muri iki gihe ngo ubwoko ‘Mu’ bwatangiye kugaragara henshi, bituma abakora mu nzego z’ubuzima babona ko byafashe indi ntera.

Buravugwa cyane muri Amerika y’Amajyepfo no mu Burayi.

Abo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi bavuze ko buriya bwoko ari ubwoko bushishikaje( variant of interest) kuko ngo imiterere yabwo itaramenyekana bityo abahanga bakaba bari kwiga bashishikaye ngo bamenye ibyabwo.

Bemeza ko buriya bwoko bushya buzatuma hakorwa izindi nkingo ndetse inshuro abantu bakingirwa zikiyongera.

Babugereranyije n’ubundi bwoko bwa COVID-19 bwigeze kubaho bise ‘Beta.’

Kugeza ubu ariko abahanga mu buvuzi barinze kuvuga ko igikuba cyacitse, ahubwo bavuga ko ibyiza ari uko abantu bakomeza ingamba zisanzwe zo kwirinda COVID-19 hanyuma ubushakashatsi kuri ‘Mu’ bugakomeza.

Ikinyamakuru cyo muri Ireland kitwa Irish Examiner( cyashinzwe mu mwaka wa 1841) kivuga ko n’ubwo ubwandu bw’iriya virus butarazamuka ngo bufate intera idasanzwe ariko aho yageze iri kwandura ku rwego ruteye inkecye.

Aho ni muri Equateur aho yanduye ku kigero cya 13% no muri Colombia aho iri ku kigero cya 39%.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi ritangaza ko kugeza ubu hari ubwoko bune bwa COVID-19 bwemejwe.

Ubwo ni ubwise  Alpha yagaragaye mu bihugu 193, Beta yagaragaye mu bihugu  141, Gamma yagaragaye mu bihugu 91 na Delta yagaragaye mu bihugu 170 harimo n’u Rwanda.

Muri iki gihe amaso y’abahanga ahangayikishijwe n’ubwoko bushya bise ‘Mu.’

Ingamba zo kwirinda COVID-19 ziracyari gukaraba intoki kenshi hakoreshejwe amazi meza ahagije n’isabune, guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi ndetse no gukorera ahantu hafunguye hari umwuka uhagije wo guhumeka.

Kwipimisha umuntu akamenya niba yaranduye cyangwa ataranduye nabyo ni ingirakamaro kandi abantu bagakomeza kwitabira kwikingiza uko bishoboka kose.

TAGGED:AbahangaCOVID-19featuredUbwokoUrukingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urugo Rwa General Numbi I Kinshasa Rwasanzwemo Imbunda Zakwira Batayo
Next Article Nari Niteze Ko Ingabire Victoire Adashimishwa N’Uko Dr Bizimana Aba Minisitiri-Tom Ndahiro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?