HADUTSE COVID-19 Yiswe ‘Mu’

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, World Health Organization, ryatangaje ko hari ubundi bwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwadutse. Babwise Mu. Abahanga babuhaye ikirango bise B.1.621.

Bivugwa ko ubu bwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye bwa mbere mu gihugu cya Colombia, icyo gihe hakaba hari muri Mutarama, 2021.

Ntibwakomeje kuvugwa cyane ariko muri iki gihe ngo ubwoko ‘Mu’ bwatangiye kugaragara henshi, bituma abakora mu nzego z’ubuzima babona ko byafashe indi ntera.

Buravugwa cyane muri Amerika y’Amajyepfo no mu Burayi.

- Advertisement -

Abo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi bavuze ko buriya bwoko ari ubwoko bushishikaje( variant of interest) kuko ngo imiterere yabwo itaramenyekana bityo abahanga bakaba bari kwiga bashishikaye ngo bamenye ibyabwo.

Bemeza ko buriya bwoko bushya buzatuma hakorwa izindi nkingo ndetse inshuro abantu bakingirwa zikiyongera.

Babugereranyije n’ubundi bwoko bwa COVID-19 bwigeze kubaho bise ‘Beta.’

Kugeza ubu ariko abahanga mu buvuzi barinze kuvuga ko igikuba cyacitse, ahubwo bavuga ko ibyiza ari uko abantu bakomeza ingamba zisanzwe zo kwirinda COVID-19 hanyuma ubushakashatsi kuri ‘Mu’ bugakomeza.

Ikinyamakuru cyo muri Ireland kitwa Irish Examiner( cyashinzwe mu mwaka wa 1841) kivuga ko n’ubwo ubwandu bw’iriya virus butarazamuka ngo bufate intera idasanzwe ariko aho yageze iri kwandura ku rwego ruteye inkecye.

Aho ni muri Equateur aho yanduye ku kigero cya 13% no muri Colombia aho iri ku kigero cya 39%.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi ritangaza ko kugeza ubu hari ubwoko bune bwa COVID-19 bwemejwe.

Ubwo ni ubwise  Alpha yagaragaye mu bihugu 193, Beta yagaragaye mu bihugu  141, Gamma yagaragaye mu bihugu 91 na Delta yagaragaye mu bihugu 170 harimo n’u Rwanda.

Muri iki gihe amaso y’abahanga ahangayikishijwe n’ubwoko bushya bise ‘Mu.’

Ingamba zo kwirinda COVID-19 ziracyari gukaraba intoki kenshi hakoreshejwe amazi meza ahagije n’isabune, guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi ndetse no gukorera ahantu hafunguye hari umwuka uhagije wo guhumeka.

Kwipimisha umuntu akamenya niba yaranduye cyangwa ataranduye nabyo ni ingirakamaro kandi abantu bagakomeza kwitabira kwikingiza uko bishoboka kose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version