Nari Niteze Ko Ingabire Victoire Adashimishwa N’Uko Dr Bizimana Aba Minisitiri-Tom Ndahiro

Ubwo yagiraga icyo avuga ku byanditswe na Ingabire Victoire Umuhoza wanditse kuri Twitter ko kuba Dr Jean Damascène Bizimana yagizwe Minisitiri ushinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, bitazabuteza imbere, Tom Ndahiro yanditse ko atatangajwe nibikubiye muri buriya butumwa.

Ngo Ingabire Victoire Umuhoza afata RPF nk’ihuriro ridaharanira inyungu z’Abanyarwanda bose

Kuri Twitter Ingabire Victoire Umuhoza yagize ati: “ Ishyirwaho rya Minisiteri y’Ubumwe n’Ubwiyunge bigitangazwa byari byatanze icyizere ku Banyarwanda. Ariko kuba ubutegetsi bwa FPR buyiragije Dr JD Bizimana uzwiho imvugo y’ubuhezanguni,  bigaragaje mu by’ukuri ko Abanyarwanda ntacyo bayitegaho.”

Tweet ya Ingabire Umuhoza

Nyuma y’ubu butumwa, umwe mu bamusubije ni impuguke Tom Ndahiro wanditse amwibutsa ko bidakwiye kwitiranya FPR n’Abatutsi.

- Advertisement -

Yavuze ko ikintu yasanze mu butumwa bwa Ingabire Victoire Umuhoza kidatunguranye ari uko yababajwe no kumva ko Perezida Kagame yagize Dr Bizimana Minisitiri.

Ku rundi ruhande, Ndahiro avuga ko ibyo Ingabire Victoire yanditse by’uko ‘Abanyarwanda’ batishimiye kuba Perezida Paul Kagame yatoranyije Dr Bizimana akamushinga iriya Minisiteri, mu yandi magambo bivuze ko abakoze Jenoside n’Abahutu b’intagondwa ari bo byashimishije.

Kuri  Tom Ndahiro, abantu bafite imyumvire nk’iya Victoire Umuhoza, bumva ko ijambo ‘RPF’ rivuga byanze bikunze ‘Umututsi’ kandi ngo abo bantu bumva ko ‘ Kuba Umuhutu’ ari byo bivuze kuba ‘Umunyarwanda Nyawe.’

Dr Jean Damascene Bizimana yari asanzwe ayobora Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

Ndahiro yemeza ko abantu babona ibintu muri iyi nguni, baba bumva ko RPF idakora mu nyungu z’Abanyarwanda bose.

Yanditse ati: “ Mu mitwe y’abantu nk’abo, harimo imyumvire y’uko RPF Inkotanyi itari iy’Abanyarwanda nyakuri, ko ahubwo ari agatsiko k’abantu bigaruriye abandi, bashinga Guverinoma ihora ishaka kwiharira ubutegetsi mu buryo buhabanye n’ugushaka kw’abaturage.”

Tom Ndahiro avuga ko atatangajwe n’ibyo Ingabire Victoire Umuhoza yatangarije kuri Twitter

Ndahiro avuga ko ibyo avuga kuri bariya bantu byemezwa kandi n’inyandiko zabo bwite.

Ubutumwa bwa Tom Ndahiro kuri Twitter buvuga ko ibyo Ingabire Victoire Umuhoza yanditse byerekana ko ibitekerezo bye hamwe n’abo bafatanyije bifata RPF Inkotanyi nk’ihuriro ridaharanira ibyiza rusange by’Abanyarwanda ahubwo riharanira agatsiko runaka hagamijwe gukandamiza ‘Abanyarwanda b’ukuri ari bo Abahutu.’

Ingabire Victoire Umuhoza yigeze gufungwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Victoire Ingabire Umuhoza yigeze gufungwa azira gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko aza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika

Yaje gufungurwa nyuma y’imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Nyuma yaje gushinga umutwe wa Politiki yise DALFA Umurinzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version