Zigama CSS Yiyemeje Kwinjiza Miliyari 69.9 Frw Mu 2022

Banki ihuza abakora mu nzego z’umutekano, Zigama CSS, yihaye intego ko mu mwaka utaha wa 2022 izinjiza miliyari 69.9 Frw zivuye kuri miliyari 54.2 Frw zinjiye muri uyu mwaka, ndetse inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro ikazava kuri miliyari 15.2 Frw yabonye muri uyu mwaka ikagera kuri miliyari 20.1 Frw.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 nibwo hateranye inama y’Inteko rusange ya Zigama CSS, yemeje gahunda y’ibikorwa bya banki mu mwaka utaha.

Yateraniye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Iyi nama y’inteko rusange ya 35 kandi yemerejwemo ingingo zikomeye zigamije guteza imbere imibereho y’abanyamuryango, harimo kongerera ubushobozi ikigega cy’ingoboka no kongera inguzanyo zihabwa abanyamuryango.

- Advertisement -

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro, yavuze ko guteza imbere imibereho y’abanyamuryango ari zo ntego z’iyi koperative.

Yashimangiye ko bijyanye na gahunda zemejwe, umunyamuryango usabye inguzanyo yamufasha gutunga inzu ku nshuro ya mbere afashwa kuyibona ku nyungu ya 10%, nk’uko Minisiteri y’Ingabo yabitangaje.

Yagize ati “Mu gihe Zigama CSS ikomeza kuzamura ubushobozi, abanyamuryango bazakomeza kuyungukiramo mu buryo butandukanye.”

Iyi nama yayobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira, initabirwa na Minisitiri w’Ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi mu nzego z’umutekano.

ZIGAMA CSS ihurirwaho n’Ingabo z’u Rwanda, Polisi, Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Urwego rw’Iperereza n’Umuteano w’Igihugu (NISS), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na Laboratwai y’Igihugu y’Ibimenyetso bya gihanga.

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi atanga igitekerezo
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yari yicaranye n’Umuyobozi mukuru wa RCS CG Juvenal Marizamunda

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version