Hadutse Ubundi Bwoko Bwa COVID, Bwihunduranyije Inshuro 46

Abashakashatsi bo mu Bufaransa babonye ubundi bwoko bwa COVID-19 bavuga ko bwihinduranya inshuro 46 bukomoka muri Cameron. Babaye babwise IHU.

Nabwo ngo bwandura vuba kandi urukingo ntirupfa kubuhangamura.

 Ababwanduye 12  bagaragaye mu mujyi wa Marseille, ariko umuntu wa mbere bwagaragayeho yari aturutse muri Cameroun.

Ubwoko IHU buje busanga Omicron nayo iri gutitiza Isi.

Ntibiramenyekana neza niba bufite ubukana bwo kwandura buruta ubwa Omicron yihariye 60% by’abanduye COVID-19 mu Bufaransa aharagaye IHU bwa mbere ku isi.

Professor Philippe Colson uyoboye itsinda ry’abaganga bavumbuye ubu bwandu avuga ko babonye abantu benshi babwanduye i Marseille kandi ngo nibo bahisemo kubwita IHU mu gihe bagitegereje ko OMS/WHO igira icyo ibutangazaho.

Bwazanywe mu Bufaransa n’umuntu wari uturutse muri Cameron

Izina rya gihanga bahaye buriya bwandu ni B.1.640.2, bakaba babutangarije mu nyandiko ya gihanga yasohotse ku rubuga medRxiv.

Ibipimo byarekana ko buriya bwandu bushya bwifitemo akaremangingo kitwa E484K gatuma bigoye ko inkingo ziruhangamura.

Bwifitemo n’akandi kitwa N501Y kabufasha gukwirakwira vuba.

Hari n’abahanga bavuga ko ubu bwandu bufitanye isano na Omicron iri hirya no hino ku isi muri iki gihe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version