Vital Kamerhe Wari Uherutse Gufungurwa ‘Yavuye’ Mu Gihugu

Amakuru atangarizwa kuri Twitter na bamwe mu banyamakuru bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aremeza ko Vital Kamerhe yaraye yuriye indege ajya mu gihugu batatangaje.

Birakekwaho yaba yagiye kwivuza ariko nyirubwite we ntacyo arabivugaho.

Uyu mugabo uri mu banyapolitiki bazwi cyane mu gihugu cye yari aherutse kurekurwa by’agateganyo nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rusesa imanza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -

Yarekuwe tariki 06, Ukuboza, 2021 nyuma y’umwaka umwe yari amaze muri gereza kubera icyaha yabamijwe cya ruswa no kunyereza amafaranga Leta ya Felix Tshisekedi yari yarateguriye kubaka ibikorwa remezo byo kuzamura ubukungu mu gihe cy’iminsi 100 ya mbere y’ubutegetssi bwe.

Urukiko rwari rwarakatiye Vital Kamerhe igifungo cy’imyaka 20 ariko cyaje kugabanywa kigirwa imyaka 13.

Ikinyamakuru kitwa Africa Report giherutse kwandika ko irekurwa rya Kamerhe ryatewe n’uko abamuburanira beretse abacamanza ko nta mpamvu yo gukomeza kumufunga kuko hari benshi basangiye ariya mafaranga ariko bakidegembya bityo ko bidakwiye ko ari we uyaryozwa wenyine.

Icyemezo cyafashwe cyari icyo kumurekura by’agateganyo none amakuru aravuga ko yiriye indege ava mu gihugu.

Umunyamategeko wabigizemo uruhare rukomeye ni uwitwa Pulusi Eka Hugues, uyu akaba ari umwe mu banyamategeko bakomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Biravugwa ko yagiye kwitabwaho…

Andi makuru ava i Kinshasa avuga ko Vital Kamerhe yuriye indege ifite pulake 9H-GRS ajya mu Bubiligi ‘kwitabwaho.’

Bivugwa ko iyi ndege yamujyanye i Bruxelles ihagera saa tanu z’ijoro zibura iminota itanu. Ngo yari ari kumwe n’umugore witwa Hamida Kamerhe.

Vital Kamerhe afite imyaka 62 y’amavuko. Mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2018, Kamerhe yari ashyigikiye Felix Tshisekedi, uyu amaze gutsinda amuhemba kuba Umuyobozi mukuru w’ibiro bye.

Muri izi nshingano niho bivugwa ko yaririye miliyoni 50$ zari zigenewe ibikorwa byo kuzahura ubukungu muri gahunda y’iminsi 100 Perezida Tshisekedi yari yihaye.

Kugeza ubu ntibiratangazwa niba koko Kamerhe yajyanywe mu Bubiligi no kwivuza cyangwa yahunze igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version