Perezida Wa Mozambique N’Umugore We Banduye COVID

Mozambique's President Filipe Nyusi (L) and his wife Isaura arrive to attend The Queen's Dinner during The Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM), at Buckingham Palace in London on April 19, 2018. - Britain's Queen Elizabeth II, accompanied by Britain's Prince Charles, Prince of Wales, will receive Commonwealth Heads of Government and their spouses in the Blue Drawing Room, where the evening commences with a drinks reception. The dinner will take place in the Picture Gallery where Her Majesty will give a speech. (Photo by Daniel LEAL / POOL / AFP) (Photo by DANIEL LEAL/POOL/AFP via Getty Images)

Ibiro bya Perezida wa Mozambique byatangaje ko Perezida Filipe Nyusi n’umugore we Isaura Nyusi bombi banduye icyorezo COVID-19.

Byasohotse mu itangazo biriya biro byasohoye mu ijoro ryacyeye.

Icyakora Perezida Nyusi na madamu we nta bimenyetso bya COVID-19 bari kwerekana, ubu bakaba bishyize mu kato kugira ngo batagira undi banduza.

Itangazo ryo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Mozambique bivuga ko Perezida Nyusi na Madamu we bahisemo kujya mu kato birinda ko bagira uruhare urwo ari rwo rwose mu kwanduza abaturage.

- Advertisement -

Ririya tangazo rivuga ko Perezida Nyusi ashobora kuba yaranduriye mu Nama nyinshi amaze iminsi ajyamo, zaba izo ku rwego rw’igihugu cye ndetse n’izo ku rwego mpuzamahanga.

Ni inama yitabiriye cyane cyane mu mpera z’umwaka wa 2021.

Inzego z’ubuzima muri kiriya gihugu zivuga ko abantu benshi banduye COVID-19 baganjemo abanduye ubwandu bwayo bushya buri hirya no hino ku isi bwiswe Omicron.

Umunyamakuru w’Ikinyamakuru cyo mu Bushinwa ukorera muri Mozambique kitwa China Daily avuga ko mu masaha 24 ashize, abantu 12 bahitanywe na kiriya cyorezo.

Kuva cyahaduka muri Mozambique kimaze kwica abantu 2,031.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version