Hafashwe Cocaine Ifite Agaciro ka Miliyoni $100

Abashinzwe umutekano muri Liberia, k’ubufatanye na bagenzi babo bo muri USA, bafashe ikiyobyabwenge kiri mu bikomeye kurusha ibindi ku isi kitwa Cocaine gifite agaciro ka Miliyoni $100 ni ukuvuga Miliyari Frw 100.

Kiriya kiyobyabwenge yafatiwe ahitwa Topoe  mu gace gaturiye umurwa mukuru, Monrovia.

Mu bafatanywe biriya biyobyabwenge harimo abturge bo muri Guinea-Bissau ndetse n’abo muri Lebanon

Hari amakuru avuga ko biriya biyobyabwenge byari bipakiye mu makontineri, ariko nta rwego rw’ubugenzacyaha rurabigira icyo rubivugaho kidasubirwaho.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande ariko hari abashoboye gucika inzego z’umutekano zaje gufata bariya bantu, ubu bakaba bagishakishwa.

Abakozi bo muri Ambasade y’Amerika muri Liberia bashima ubuyobozi bwa Liberia kubera akazi bakoze bagafata kiriya kiyobyabwenge.

Itangazamakuru ryo muri Liberia rivuga ko biriya biyobyabwenge byafashwe k’ubufatanye bw’inzego za Amerika, iza Brazil n’iza Liberia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version