Afurika Y’Epfo Ni Iya Mbere Muri Afurika Kuri Internet Yihuta Ikaba Iya 46 Ku ISI

MTN Rwanda igerageza uko ishoboye ngo ihe abakiliya serivisi bashaka. Icyakora iracyakeneye iminara ihagije

Afurika iri inyuma mu bintu byinshi birebana n’iterambere ariko iyo bigeze k’umuvuduko wa murandasi ho usanga bikomeye cyane. Nk’ubu igihugu cya mbere gifite iyihuta kuri uyu mugabane ni Afurika y’Epfo ariko ikaba iya 46 ku isi.

Kuba Afurika ifite murandasi nke bigira ingaruka mu izamuka ry’ubukungu bwayo kubera ko muri iki gihe murandasi isigaye iri mu buzima bw’ibiri ku isi ‘hafi ya byose.’

Ahenshi muri Afurika bakoresha murandasi y’igisekuru cya gatatu mu gihe ahandi bageze ku gisekuru cya gatanu.

Hari n’aho kuri uyu mugabane uzasanga bakoresha murandasi y’igisekuru cya kabiri.

- Advertisement -

Ikigo kitwa  Speedtest Global cyatangaje ko bigaragara ko umuvuduko wa murandasi muri Afurika uri hasi cyane k’uburyo imibare yerekana ko n’ibihugu bigeragaza kugira nyinshi usanga biri nyuma cyane ku rwego rw’isi.

Ibindi bihugu biza bikurikiye Afurika y’Epfo ariTogo, Ibirwa bya Maurice, Maroc na  Botswana.

Urutonde rwatangajwe na kiriya kigo rwerekana ko ibihugu bifite murandasi yihuta kurusha ibindi ari ibyo muri Aziya ni ukuvuga Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Koreya y’Epfo, Qatar, Bulgarie na  Norvège.

U Bufaransa buza ku mwanya wa 27 ku rwego rw’isi.

Abanditse iriya raporo bavuga ko hari za Leta z’ibihugu by’Afurika zihitamo kudaha abaturage murandasi bakeneye zirinda ko bayikoresha kugira ngo baziteshe umutwe.

Hari n’ibihugu bidafite ibikoresho by’ibanze murandasi iremereye ikenera kugira ngo yihute.

Kuba Afurik itaragira murandasi y’igisekuru cya gatanu cyangwa se byibura icya kane nabyo bituma abayituye badakoresha murandasi ifatika.

Hari umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda wigeze kubwira ubwanditsi bwa Taarifa ko imwe mu mpamvu murandasi itanga ari nke ari uko n’abenshi mu Banyarwanda bafite mudasobwa na telefoni zigendanwa zitakorewe kwakira murandasi iremereye.

Iyo ni iy’igisekuru cya kane byaba akarusho hakazaza iy’igisekuru cya gatanu.

Mu bihugu 182 byakorewe ho buriya bushakatsi u Rwanda ruza ku mwanya wa 153.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version