Mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda havugiwe mo ko 45.3% by’Abanyarwanda banenga imikorere y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwiza amazi mu baturage, WASAC.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore nibo babibwiye Inteko rusange yateranye kuri uyu wa Kabiri ko imitangire ya serivise y’uru rwego iri hasi cyane.
Ibyo batangaje, bikubiye muri raporo bakoze bayishingiye ku bisubizo bahawe n’abaturage babajijwe uko babona WASAC ibaha amazi mu bice byose by’igihugu.
Perezida w’iriya Komisiyo Anastase Nabahire yavugiye mu Nteko rusange ya bagenzi be ko Komisiyo yashatse kumenya ingamba inzego zibishinzwe zifite mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imitangire ya serivisi itanoze muri WASAC.

Gusa icyo bamaze kubona ni uko abaturage bari hafi kungana na ½ cy’abatuye u Rwanda badashima kiriya kigo.
Nyuma yo kubaza Minisiteri y’ibikorwaremezo ari nayo WASAC ishamikiyeho, Abadepite babwiwe ko ibibazo WASAC inengwa, izaba yarabikemuye bitarenze umwaka wa 2029, ni ukuvuga mu myaka ibiri n’igice iri imbere.
MININFRA n’ibigo biyishamikiyeho bagaragarije Komisiyo imishinga iri gushyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu, irimo uwo kwegereza abaturage amazi, ndetse n’imiyoboro y’amashanyarazi iri kubakwa, ibyo bikerekena ko ibyo WASAC inengwa bizaba byakemutse mu gihe gito kiri imbere.
Depite Mukabunani Christine, ku ruhande rwe, asanga hakwiye kujyaho ingamba zihamye zo gukurikirana inzego za Leta zidashyira mu bikorwa inshingano zahawe, bikadindiza amajyambere y’abaturage kandi nta kintu zabuze.

Ati: “Ikibazo mfite ni iki: Ni ukubera iki WASAC itakoze amavugurura bikaba bimaze imyaka itanu bidashyirwa mu bikorwa kandi byarafashweho umwanzuro? Nasabaga ko Inteko Ishinga amategeko yajya ikurikirana ibiri mu nshingano zayo[WASAC] kugira ngo aho bitashyizwe mu bikorwa byubahirizwe”.
Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore yasanze kandi hari ibibazo bizakomeza gukurikiranwa n’Umutwe w’Abadepite binyuze muri Komisiyo zibifite mu nshingano.
By’umwihariko, havuzwe iby’imikorere n’imitangire ya serivisi itanoze biri muri kiriya kigo byafashweho umwanzuro n’Inteko Rusange mu Ugushyingo, 2021 usaba ko hakorwa amavugurura muri WASAC, ntibyakorwa, ubu imyaka igiye kurenga itanu.
WASAC mu mateka yayo magufi
WASAC Group ni ikigo cya Leta y’u Rwanda gishinzwe gutanga serivisi z’amazi meza n’isukura. Amateka yacyo yagiye ahinduka bitewe n’impinduka mu micungire y’amazi n’ingufu mu Rwanda.
Mu mwaka wa 1939, ku gihe cy’ubukoloni, hashinzwe ikigo cyitwa REGIDESO cyari gifite inshingano zo gutanga amazi, amashanyarazi na gazi muri Rwanda-Urundi( u Rwanda n’u Burundi bwategekerwaga hamwe bikozwe n’Ababiligi).
Mu 1963, nyuma y’ubwigenge, REGIDESO yagabanyijwemo ibigo bibiri: kimwe cy’u Rwanda n’ikindi cy’u Burundi.
Mu 1976, REGIDESO Rwanda yahindutse ELECTROGAZ, ihabwa ububasha bwo gucunga no gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi mu gihugu hose.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu cyahuye n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage n’imijyi, bituma hakenerwa amazi n’amashanyarazi byinshi kurushaho.
Mu 1999, hashyizweho itegeko rikuraho ubuzima gatozi batumaga ELECTROGAZ iba ari yo gusa yiharira izo nshingano, bikorwa kugira ngo n’ibindi bigo byigenga bibashe gushora imari muri izi serivisi.
Mu mwaka wa 2008, ELECTROGAZ yagabanyijwemo ibigo bibiri:
RECO ishinzwe amashanyarazi na RWASCO ishinzwe amazi n’isukura.
Imyaka ibiri nyuma y’aho, (mu mwaka wa 2010), ibyo bigo byahurijwe muri EWSA (Energy, Water and Sanitation Authority).
Nyuma y’imyaka ine, Leta yongeye gutandukanya urwego rw’ingufu n’urw’amazi, havuka: REG ishinzwe ingufu na WASAC ishinzwe amazi n’isukura.
Mu 2023, hashinzwe WASAC Group ifite amashami abiri: WASAC Utility itanga serivisi z’amazi n’isukura na WASAC Development ishinzwe ibikorwa remezo by’amazi n’isukura.
Uyu munsi, WASAC ifite uruhare runini mu kugeza amazi meza ku baturage bo mu mijyi n’icyaro, kubaka imiyoboro y’amazi, no guteza imbere isuku n’isukura mu Rwanda.
Icyakora ifite imbogamizi nyinshi.
Imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda buhanamye ituma kugeza amazi mu batuye mu mpinga bigorana, hakiyongeraho n’ubwiyongere bw’abatuye imijyi idasiba kwaguka, bakenera amazi menshi mu gihe imiyoboro yayo yo hambere, ubu ishaje ikeneye kwagurwa.
Hari kandi n’indi igomba kubakwa.
Ubwiyongere bw’abaturage n’iterambere rijyana nabyo ntibijyanirana no kubagezaho amazi meza kandi ahagije, bigasaba ishoramari rinini n’igenamigambi binoze.

