Kuba u Rwanda rutuwe n’abaturage bakuriye ahantu no mu mico bitandukanye biri mu mpamvu nkuru zatumye ubushakashatsi bw’ikigo y’ibarurishamibare busanga 54% by’Abanyarwanda bose bafite cyangwa barengeje imyaka 15 y’amavuko ari bo bavuga Ikinyarwanda GUSA.
Abasigaye bose( bangana na 46) bazi cyangwa bavuga [bazivanze] indimi zitandukanye nabwo ku ijanisha ritandukanye.
Imibare ivuga 14.1% by’Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda n’Icyongereza.
Abangana na 1.9% bavuga Ikinyarwanda n’Igifaransa mu gihe abangana na 0.7% bavuga Ikinyarwanda n’Igiswayili.
Mu Banyarwanda kandi harimo abavuga indimi zirenze ebyiri abo bita polyglots.
Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa bangana na 4.1% n’aho abavuga Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswayile bangana na 1.%.
Mu Banyarwanda bazi indimi z’amahanga abazi Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswaliyi ni 1.5%.
N’ubwo ari uko bivugwa mu mibare, umuntu ntiyabura kwibaza niba buri rurimi aba bavugwaho ko bavuga, bivuze ko baruzi neza koko.