Hafi Y’Akarere Gafite Amashanyarazi Make Kurusha Utundi Mu Rwanda Hagiye Kubakwa Urugomero

Ku ruzi rwa Nyabarongo ku mwaro ukora ku Karere ka Gakenke hagiye kubakwa urugomero ruzatanga amashanyarazi menshi azafasha n’aka Karere kubona menshi kuko ari ko gafite make kurusha utundi mu Rwanda.

Akarere ka Gakenke ni ko karere gafite amashanyarazi macye ushingiye ku mibare yo muri Werurwe, 2022.

Ibuye ry’ifatizo ryashyizwe ku ruzi rwa Nyabarongo rizaherwaho hubakwa urugomero bise Nyabarongo II.

Ruzubakwa n’ikigo cy’Abashinwa kitwa SINOHYDRO rukaba rukora ku Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke.

- Advertisement -

Umuhango wo gutangiza kurwubaka ku mugaragaro wari uhagarariwe n’abayobozi barimo uw’Ikigo cy’u Rwanda gikwiza amashanyarazi witwa Felix Gakuba,  Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Superintendent of Police(CSP) Francis Muheto, ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Bushinwa witwa Wang  ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney n’abandi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yashimye ko Perezida Kagame akora byose kugira ngo amajyambere agere ku baturage.

Abaturage baturiye ahagiye kubakwa ruriya rugomero, basabwe kuzagira uruhare mu migendekere myiza y’uriya mushinga kandi bakazawubungabunga.

Bijejwe ko bari mu bambere uzagirira akamaro kandi ngo uzarengera n’ibidukikije.

Ni Sosiyete y’Abashinwa izubaka uru rugomero
Imirimo imwe yaratangiye
Imashini zikoreshwa mu bwubatsi bw’ibikorwaremezo

Amashanyarazi mu ngo z’Abanyarwanda…

Imibare Taarifa ifite ivuga ko ‘kugeza ubu’ ingo nzigana na 70.8% zifite amashanyarazi. Icyakora imbonerahamwe yakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, EUCL, ivuga ko muri Werurwe, 2022  ingo zingana na 68.48%.

Akarere ka mbere gafite ingo zose zibamo amashanyarazi ni Kicukiro ariko n’ingo zose za Nyaruguru zifite amashanyarazi ariko yiganjemo atangwa n’izindi soko zayo nk’izuba, umuyaga n’indi.

Mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi aboneka muri ubu buryo afite ijanisha rya 61% n’aho atangwa n’ingufu zisanzwe( on-grid) angana na 39%.

Muri Kicukiro amashanyarazi atangwa n’andi masoko( sources) atari asanzwe afite ijanisha rya 4%, asigaye yose akagira 96%.

Akarere gafite ingo nke zifite amashanyarazi ni Akarere ka Gakenke.

Imibare yo muri Werurwe, 2022.

Akandi karere gafite amashanyarazi macye kandi gasa n’aho gateye imbere ni Muhanga gafite 62% uyu mubare ukaba ungana n’uwo mu Karere ka Nyamagabe nako gafite 62%.

Akarere ka Ngororero gafite 50%, Nyabihu ikagira 56%, Nyamasheke ifite 59%, Nyanza ikagira 61%, Nyamasheke ikagira 62% umubare kanganya n’aka Muhanga gafite 62%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version