Ubumwe, Amahoro N’Ubumuntu Nibyo Bigomba Kuranga Abanyarwanda

Ni bimwe mubyo Umuyobozi w’Ikigo MAGERWA yaraye abwiye abari baje kwibuka abahoze ari abakozi b’iki kigo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mohd Yassin Bin Kabir asanga  kugira ngo u Rwanda ruzabe igihugu gishikamye, ari ngombwa ko abagituye bakorana mu rukundo, ubumwe no kuzuzanya.

Ngo munyangire n’indi myitwarire isenya ntacyo yazageza ku baturage.

Uyu muyobozi witwa Mohd Yassin Bin Kabir yasabye abakozi be by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange gukorana bafatanye urunana kugira ngo bagere ku bumwe bugamije iterambere rirambye.

Mohd Yassin Bin Kabir yandika mu gitabo cy’abasuye Urwibutso rwa Gisozi

Kugeza ubu Abatutsi bamenyekanye ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze bakora muri MAGERWA ni abantu 10.

- Kwmamaza -

Ikindi ni uko muri kiriya kigo hubatswe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi ba MAGERWA( Magasins Généraux du Rwanda) kandi bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri 250,000 y’Abatutsi biciwe hirya no hino mu cyahoze ari Perefegitura y’umujyi wa Kigali yayoborwaga Col Tharcisse Renzaho.

Amateka y’iki kigo nk’uko agaragara ku rubuga rwacyo twa Murandasi avuga ko cyashinzwe mu mwaka wa 1969.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu kiracyitwa  Magasins Généraux du Rwanda s.a  MAGERWA.

Ku ikubitiro cyubatswe mu nzu ngari, aho abacuruzi babitsaga ibicuruzwa byabo mu gihe bategereje ko amakamyo abihavana akabijyana muri za Perefegitura.

MAGERWA yashinzwe biturutse ku iteka rya Perezida wa Repubulika N° 153/10 ryo ku wa 10, Nyakanga, 1969.

Cyaje gusa n’aho ari icy’abantu bikorera ku giti cyabo ariko bafite aho begamiye kuri Leta ariko taliki 27, Werurwe, 1998 kiza kuba icya Leta uko cyakabaye.

Uretse kuba ari ikigo kibika ibicuruzwa byavanywe mu mahanga mbere y’uko bikwizwa mu Rwanda, ni n’ahantu habikwa ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi ariko bibanje guca mu Rwanda.

Ubutumwa buhamagarira abantu kugira ubumuntu no kubana mu mahoro
Bacanye umuriro wo kwibuka abahoze ari abakozi ba MAGERWA
Abatutsi 10 nibo bamenyekanye biciwe muri MAGERWA muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri 250,000 y’Abatutsi bahoze batuye mu Mujyi wa Kigali
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version