Basketball Africa League : Icyizere REG BBC Yari Yahaye Abanyarwanda Cyaraje Amasinde

Ku wa Gatanu taliki 20, Gicurasi, 2022 Kapiteni w’Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma ya Shampiyona Nyafurika ya Basketball Elie Kaje yasezeranyije Abanyarwanda ko mu mikino ya nyuma y’iri rushanywa ikipe ye itazatenguha Abanyarwanda ariko yatangiye ari byo ikora…

REG BBC yaraye itsinzwe n’ikipe yo muri Cameroun yitwa FAP ku manota 66 kuri 63.

Yakubitiwe imbere y’imbaga y’Abanyarwanda bari baje kuyiba inyuma barimo na Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.

Deshaun Morman w’ikipe  des Forces armées camerounaises (FAP) niwe wabaye umukinnyi mwiza, uwo bita MVP.

- Advertisement -

Mu mukino utaha Ikipe FAP izahura n’iya Angola yitwa le Petro de Luanda ukazaba ari umukino wa kimwe cya kabiri. Uzakinwa ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022.

Ku ikubitiro umukino ugitangira, byahise bigaragara ko REG BBC itari yiteguye gukura mu nzira FAP.

Agace ka mbere karangiye FAP itsinze REG BBC amanota 23-17.

Karangiye umukinnyi wa REG BBC watsinze amanota menshi ari  Cleveland Joseph Thomas Jr watsinze amanota 12 akurikirwa na mugenzi we wo muri FAP witwa  Almeida Joel  watsinze amanota  arindwi.

Mu gihe ibintu byari bikomeye, umukinnyi wa REG BBC witwa Adonis Filler yavunitse asimbuzwa  Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson.

Nyuma y’igihe gito Filler yaje gusubira mu kibuga.

Iminota y’agace ka kabiri yabaye mibi kurusha indi kuko wa mukinnyi wa REG wari watsinze amanota menshi mu gace kabanje, nta rimwe yatsinze muri aka!

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye FAP iri imbere n’amanota 36-31.

Aka wa mugani ngo uwarose nabi burinda bucya, agace ka gatatu nako kabaye kabi kuri REG BBC kuko abakinnyi bayo bakinaga badahuza, bituma abo bari bahanganye babona uburyo bwiza bwo kubatsinda nta shiti!

Babatsinze k’uburyo hagiyemo ikinyuranyo cy’amanota 12 yose.

Aya ni amanota menshi muri Basketball.

Karangiye FAP ifite amanota 52 ku manota 40 ya REG BBC.

Icyakora abakinnyi b’imena ba REG  BBC bagerageje kuyizanzamura ariko nabyo biba nka wa mugani ngo ntawe uhomera iyonkeje kuko bagabanyije ikinyuranyo cy’amanota ariko ntibayamaramo ngo batsinde n’andi.

Abo bakinnyi bakomeye muri iyi kipe ni  Gasana Kenneth, Ndizeye Dieudonné, Kaje Elie na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson  bagabanyije amanota ava kuri 13 agera kuri arindwi ni ukuvuga amanota 55-49.

Mu gace ka kane, abakinnyi barimo Shyaka Olivier na Gasana Kenneth bakinnye bashaka gutera amanota atatu ndetse babigeraho kugeza aho REG BBC yagize amanota 54 kuri 57 ya FAP.

Abakinnyi ba FAP bishimiye intsinzi

Umukinnyi wa FAP witwa Almeida Joel yagamburuje abakinnyi ba REG BBC kuko nawe yinjije amanota atatu byibura nyuma ya buri minota iri hagati y’ibiri n’itatu.

Hamaze gukinwa iminota itandatu, Shyaka Olivier yakoze amanota atatu bituma REG igira amanota 57 kuri 58 ya FAP.

Ibyishimo by’abafana byazamutse, barangira kuririmba no kogeza abakinnyi ba REG BBC bibwira ko byabatera akanyabugabo bagakuramo iriya kipe yari yababijije icyokere.

Icyakora ikizere cy’Abanyarwanda cyaraje amasinde kubera ko  ba myugariro ba REG BBC bakoze amakosa yatumye abo muri FAP babakubita inshuro.

Kugarira nabi bahuzagurika byatumye bakora amakosa yakosowe binyuze mu byo bita lance, bityo FAP irabatsinda bigaragara.

Iminota ibiri ya nyuma y’agace ka gatatu yabaye mibi kuri REG BBC kuko abakinnyi bayo bari bafite igihunga.

Habura umunota umwe n’amasegonda, FAP yari ifite amanota 63 mu gihe REG yari ifite 58. Ikinyuranyo cy’amanota atanu.

Habura amasegonda 46 ngo umukino urangire, Gasana Kenneth yahannye amakosa kabiri, atsinda umupira umwe atsindwa undi.

Ikipe ya REG BBC yahise igira amanota 60 kuri 64 y’ikipe FAP yari iri ku gitutu cy’abafana bari muri Kigali Arena.

Imibare yabaye mibi ubwo Almeida Joel wa FAP yabonaga lanse ebyiri agatsindamo imwe FAP ihita izamura amanota kurushaho.

Amasegonda yari asigaye ntacyo abakinnyi ba REG bari gukora kuko aba FAP batangiye gukina bacungana no gusoza ibihe. Umukino warangiye FAP iri imbere n’amanota 66-63.

Ng’uko uko REG BBC yatumye Abanyarwanda batahana umunabi ku mutima kubera icyizere yari yabahaye bakaza ari benshi ariko ikabatenguha!

Abafana na REG BBC batashye nabi kandi bari baje ari benshi.
Perezida Kagame nawe yari ahari

Undi mukino wakinwe ku wa Gatandatu mbere y’uwahuje REG BBC na FAP ni uwarangiye Petro de Luanda yatsinze AS Salé 102-89 (20-16, 30-19, 30-17, 22-37).

Imikino ya 1/4 irakomeza kuri iki Cyumweru, US Monastir yo muri Tunisie iheruka ku mukino wa nyuma izahura na Cape Town City yo muri Afurika y’Epfo guhera saa Munani n’Igice.

Zamalek yo mu Misiri ifite igikombe izakina  na SLAC yo muri Guinea saa Kumi n’Ebyiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version