Hagati Y’Amerika N’Abatalibani ‘Mu By’Ukuri’ Ninde Watsinze Intambara?

Burya intambara ubona uyinjiramo ariko ntumenya igihe n’uburyo izarangira. Ubanza iyi ariyo mpamvu umuhanga mu mateka akaba yarigeze no kuba Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Henry Kissinger yigeze kuvuga ati: ‘Ingabo zisanzwe iyo zidatsinzwe ziratsinda n’inyeshyamba iyo zidatsinze, ziratsindwa’.

Umufilozofe w’Umugereki wo mu bihe bya kera cyane witwa Plato yigeze kwandika ati: ‘Uwapfuye niwe utazongera kubona cyangwa kurwana intambara’. Bombi icyo bahurijeho ni uko intambara burya ari ikindi kindi…

Kuri Plato uwatsinze intambara ni uwo yahitanye

Izi mvugo z’aba bahanga zerekana ikintu kimwe kandi kimaze kwiyandika mu mateka henshi ku isi.

Umunyembaraga mu masasu n’ikoranabuhanga ashobora gutsindwa mu ntambara arwana n’umunyantege nke mu masasu ariko w’umwihanduzacumu.

- Advertisement -

Ingero ni nyinshi ariko reka dufate uruherutse vuba aha, ubwo ingabo z’Amerika zuriraga indege zikava muri Afghanistan.

Muri Afghanistan zahageze mu mwaka wa 2001 zigiye kwirukana ku butegetsi no guca intege burundu Abatalibani zashinjaga gufasha Ossama Bin Laden wari umaze igihe gito azigabyeho ibitero by’indege kuri World Trade Center.

Nyuma y’intambara yari imaze hafi imyaka 21, Amerika yasanze itazabivamo, ihitamo kuzinga ibyayo iritahira.

Iratashye ariko isize abo yari yaragiye kwirukana bahagaze bwuma ndetse biyemeje kugaruka mu gice yari yarabirukanyemo.

Ingabo za Afghanistan nta bushobozi ziragira bwo gukoma imbere bariya barwanyi.

Inyinshi zayabangiye ingata ziva mu birindiro byazo, zibisigira Abatalibani.

Hari abagaba bazo bamwe bumva ibyiza ari ukuganira n’Abatalibani.

Mu rwego rwo kwirinda kuzihimurwaho n’Abatalibani umunsi bongeye gufata igihugu, bamwe mu bakozi b’ibigo by’abanyamahanga barimo n’Abanyamerika batangiye kuzinga utwabo basubira iwabo abandi bimukira mu gihugu cy’abaturanyi cya Tajikistan.

Amerika yahombeye mu mishinga yo kubaka igisirikare cya Afghanistan.

Ibiri kubera muri kiriya gihugu byibutsa abanyamateka ibyabaye kuri Amerika muri Vietnam ubwo bakubitwaga inshuro n’ingabo za kiriya gihugu ndetse abarwanyi bacyo bakinjira no muri Ambasade y’Amerika iri Saigon.

Kuba Abanyamerika bariyemeje gutera Afghanistan mu mwaka 20 ishize, hari ababona ko bakoze ikosa rikomeye mu bya gisirikare, politiki n’ububanyi n’amahanga.

Mu rwego rwa gisirikare, Abanyamerika basa n’abatarabonye ko kurwanyiriza Abatalibani mu gihugu cyabo cy’imisozi miremire ishyuha cyane kandi bo basanzwe bamenyereye, bizabagora ku rwego batazihanganira igihe kirekire.

Imisozi ihanamye y’Afghanistan

Imiterere y’ubutaka, imisozi n’ikirere bya Afghanistan byabaye akarusho ku barwanyi b’Abatalibani k’uburyo Amerika yaje gusanga iri kuhahombera kurusha uko yari yarabiteganyije.

Mu rwego rwa politiki Amerika yibeshye ko ishobora guha ikindi gihugu umurongo kigenderaho kikabyemera mu buryo buhoraho.

Ingaruka zabaye iz’uko yapfushije ingabo 2,400, ingabo z’ibihugu by’inshuti zayo 450, ingabo zayo 20,000 zakomerekeye ku rugamba n’ingengo y’imari ingana na miliyari 800$  zitatanze umusaruro wari witezwe.

Kugeza ubu nta kintu kiratangazwa ku mugaragaro kivuga uburyo Amerika iteganya kuzavana Afghanistan muri ibi bibazo, ariko hari amakuru aherutse gutangazwa na The Jerusalem Post avuga ko Amerika iri gutegura ibitero by’indege za drones z’intambara zo gukubita inshuro Abatalibani bari kurya isataburenge ubutegetsi bw’i Kabul.

Wasanga kandi Abanyamerika bari gukora uko bashoboye ngo bafungire amazi n’umuriro Abatalibani binyuze mu guca intege aho bakura intwaro n’amafaranga.

Igitezwe amaso ni ukureba icyo Amerika izakora mu rwego rw’ububanyi n’amahanga kugira ngo ice intege Abatalibani kuko mu bya gisirikare ho biragaraga ko ‘itabishoboye’ kugeza ubu.

Ishobora no gukoresha ubushobozi ifite mu by’ubukungu igatuma Abatalibani bacisha make, ariko ibi ni ibyo guhangwa amaso.

Kuba Amerika yarahisemo kugaba ibitero bibiri hafi mu bihe bimwe, (kimwe kuri Iraq ikindi kuri Afghanistan) ni ikosa yakoze.

Yego hari ibyo yagezeho harimo guca intege Al Qaeda mu bice byinshi by’Aziya ariko nanone uyu mutwe muri iki gihe wayobotse Afurika.

Byaneretse Isi ko iyo Amerika ikozwe mu jisho yihimura nk’intare yakomeretse.

Mu magambo avunaguye, intego Amerika yari ifite muri Afghanistan ntizagezweho nk’uko yabishakaga ariko hari icyo yakoze kandi gisanzwe gikorwa n’ibihugu by’ibihangange byategetse isi mu mateka.

Igihangayikishije kugeza ubu ni ukumenya uko Afghanistan izitwara nyuma y’uko Amerika iyisize mu muriro iri kotswaho n’Abatalibani.

Ese Afghanistan niyongera kuyoborwa n’Abatalibani bizacura iki? Ni ibyo guhanga amaso.

Abatalibani nibongera gutegeka iki gihugu bizacura iki?
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version