Inshuti Uyibona Mu Byago, Croix Rouge Y’U Rwanda Yagobotse Abasenyewe N’Ibiza

Mu rwego rwo gufasha Leta kugira ngo igere ku ntego zayo hagamijwe gutuma Abanyarwanda babaho neza kandi bakagira ubuzima bwiza, Umuryango nyarwanda  utabara imbabare( La Croix Rouge Rwandaise) yahaye abatuye Akarere ka Burera, Umurenge wa Rugarama amafaranga arenga Frw 109.700 yo kubafasha gusana inzu zangijwe n’amazi aturuka mu Birunga.

Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Burera

Ni amafaranga ari mu byiciro bibiri, ni ukuvuga ayo gufasha abasenyewe n’ibiza muri rusange ariko hakiyongeraho andi arenga Frw 30 000 agenewe abari basanzwe badafite ubwiherero bushaje ngo babusane.

Mukabalisa Félicitée uhagarariye Croix Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Burera yavuze ko nyuma yo kubona ibyago bariya baturage bahuye bitewe n’amazi amanuka mu birungo, batekereje uko baza kubatera ingabo mu bitugu.

Ati: “ Murabizi ko abavandimwe baberaho gufashanya. Niyo mpamvu twabaterejeho dusanga tugize inkunga y’amafaranga tubaha, yahafasha gusana ibyangijwe na biriya biza kandi mwagira icyo musagura mukikenura.”

Yabasabye kwirinda kuyagura ikigage cyangwa ibindi bintu bitari mu nyungu zirambye.

Umwe mubahawe ariya mafaranga ariko hakiyongeraho n’ayo gusanisha ubwiherero witwa Jean Marie Vianney Twizerimana w’imyaka 26 y’amavuko  avuga ko yagobotswe na Croix rouge kuko agiye gukoresha imbaraga ze agasakara ubwiherero bukarushaho kumera neza.

Avuga ko ubwo bari basanganywe bwasenywe n’amazi yatewe n’umwuzure, akemeza ko mu mbaraga afite yakoze uko ashoboye kugira ngo yubake azamure inkuta, ashyireho n’ahagenewe kwiherera ariko abura amafaranga yo kugura amabati yo gusakara.

Ati: “ Amazi yaransenyeye, arenga umugenda aza iwanjye ariko mu by’ukuri aya mabati aziye igihe kuko  nari nyakeneye kurusha ikindi. Kubaka  ntusakarre n’ubundi ntibitinda gusenyuka.”

We n’umugore we n’umwana umwe bafitanye bajyaga gutira abaturanyi ubwiherero mu gihe imvura yabaga iri kugwa, cyane cyane ko mu gace ka Burera ikunze kuhagwa haba mu mpeshyi cyangwa mu itumba.

Amafaranga bayabonye mu buryo bwa Mobile Money

Amafaranga bayabonye mu buryo bwa Mobile Money

Abaturage bahagarariye abandi mu bahuye na biriya biza, bari bahuriye ku Biro by’Umurenge wa Rutaraga bahabwa ariya mafaranga.

Byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Mobile Money hirindwa gukora ku mafaranga kuko bitemewe mu rwego rwo kwirinda kwandura COVID-19.

Akarere ka Burera gashima abafatanyabikorwa bako…

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, Frank Ibingira yashimye uriya Muryango avuga ko inkunga yabo ije kubatera ingabo mu bitugu, kugira ngo bakomereza mu mujyo batangiye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, Bwana Frank Ibingira

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo kwitabira igikorwa cya Croix y’u Rwanda cyo  guha abatuye Umurenge wa Rugarama amafaranga yo kubafasha kwivana mu ngaruka z’amazi yabasenyeye Ibingira yavuze ko Akarere kari gasanzwe gafite kandi gashyira mu bikorwa gahunda zo gufasha abagatuye kugira imibereho myiza ariko ko n’inkunga ya Croix-rouge ije kubunganira.

Yemeza ko umuturage u Rwanda rwifuza ari ubayeho neza kandi ukora uko ashoboye ngo akomeze kwiteza imbere.

Ku rundi ruhande avuga ko hari  bake mu batuye kariya karere bari basanganywe ubwiherero butameze neza ariko ko biri gukemuka.

Yasubije ati: “ Nibyo hari aho byagiye bigaragara ko bafite ubwiherero butameze neza ariko nizo ngamba duhoramo. Ubu ngubu imiryango hafi ya yose ifite ubwiherero nta kibazo. Icyagiye kigaragara ni uko hari abafite ubwiherero butabereye umuturage.”

Avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwashyizemo imbaraga kugira ngo buriya bwiherero bube ari ubwiherero bwiza butateza ikibazo umuturage ariko akongeraho ko bisaba ko umuturage yumva ko ari we bifitiye akamaro akabigiramo uruhare rutaziguye.

Abantu hafashijwe n’Umuryango wa Croix-Rouge y’u Rwanda ni  310 ariko batakusanyirijwe hamwe mu rwego rwo kwirinda ko COVID-19.
Hafashijwe ni abo mu mirenge ine ya Rugarama, Kinoni, Cyanika na Gahunga.
Muribo  harimo ababonye ibihumbi 109.700, abandi 31 babona 149.200 ni ukuvuga ko hiyongereyo Frw 39.500 yo kubafasha gusana ubwiherero.

Tumenye Akarere ka Burera:

Akarere ka Burera kari mu Majyaruguru y’u Rwanda

Akarere ka Burera kari mu Majyaruguru y’u Rwanda

Gahana imbibi n’Igihugu cya Uganda kuri km 63. Imirenge itandatu kuri 17 ikagize ikora kuri Uganda. Gahana imbibi n’ uturere twa  Gakenke, Musanze, Rulindo na Gicumbi.

Gakorerwamo ubukerarugendo bwinjiriza u Rwanda amadevize kubera ahantu nyaburanga nk’ibiyaga bya Ruhondo na Burera, Igishanga cy’Urugezi, Ikirunga cya Muhabura, Umupaka wa Cyanika, n’Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rusumo.

Ubukungu/Ubucuruzi

Ibiyaga bya Burera na Ruhondo

Mu rwego rwo guteza imbere ubukungu, Akarere ka Burera kubatse amasoko hirya no hino mu mirenge hagamijwe ko abakora ibikorwa by’ubucuruzi babukorera ahantu heza. Mu masoko yubatswe harimo irya Cyanika Cross-Border Market riri ku Mupaka uhuza U Rwanda na Uganda.

Umuco na siporo

Mu rwego rwo kwidagadura, aka karere gafite amatorero abyina iza gakondo agira kuri 17, bivuze ko buri murenge ufite itorero.

Irizwi cyane kurusha ayandi ni iry’Umurenge wa Gahunga ryitwa Uruyenzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version