Hyundai Yatsindiye Isoko Ryo Gukora Gari Ya Moshi Izahuza Tanzania n’u Rwanda

Hyundai Rotem yo muri Korea y’Epfo yatsindiye isoko rya miliyoni $296.5 ryo gutanga ibice bya gari ya moshi ikoresha amashanyarazi, bigenewe Tanzania Railway Corporation. Bizashyirwa mu muhanda uhuza Dar es Salaam na Makutupora, nk’igice cy’umushinga muremure uzagera mu Rwanda.

Biteganywa ko biriya bice bizatangwa bitarenze umwaka wa 2024, ari nayo gari ya moshi ya mbere ikoresha amashanyarazi Tanzania izaba igize.

Igice cy’umuhanda Dar es Salaam – Morogoro nicyo cyubatswe nk’icyiciro cya mbere cy’umushinga guhera mu 2017, icya kabiri kigizwe n’umuhanda Morogoro – Makutupora gitangira mu 2018. Imirimo y’ubwubatsi irimo gukorwa n’ibigo Yapı Merkezi Holding A.Ş. cyo muri Turikiya na Mota Engil Africa cyo muri Portugal.

Ibice bikoresha amashanyarazi bizakorwa na Hyundai Rotem bizashyirwa mu muhanda wa kilometero 546 uhuza icyambu cya Dar es Salaam na Makutupora, ugize ibice bibiri bya mbere by’uriya mushinga munini.

- Kwmamaza -

Ibikoresho bizatangwa na Hyundai bizaba byifashishwa mu gutwara imizigo harimo ibice 80 bikoresha amashanyarazi abiturukamo (Electric Multiple Units) na 17 bikoresha ava ku nsiga zica hanze (electric locomotives).

Ni umushinga urimo gukorwa na Guverinoma ya Tanzania muri gahunda yo kuvugurura inzira ya gari ya moshi yayo, ukazatwara miliyari $6.9. Witezweho kugera ku bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ukagira uruhare rukomeye mu koroshya ubucuruzi.

Gari ya moshi ishaje yagendaga hagati ya kilometero 30 na 40 ku isaha, ariko nimara kuvugururwa hakanashyirwamo ibikoresho bizatangwa na Hyundai Rotem, izaba ishobora kugenda kilometero 160 mu isaha imwe.

Hari ibindi byiciro bizakorwa muri uriya mushinga nyuma y’igice cya mbere, harimo kilometero 673 zizahuza Makutupora, Tabora, Isaka na Mwanza.

Biteganywa ko umuhanda nugera Isaka, Tanzania izakomerezaho igice kiva Isaka kikagera ku Rusumo kingana na kilometero 394. U Rwanda rwo ruzakora kuva ku Rusumo kugera i Kigali (Masaka) muri kilometero 116, n’izindi 18 zizagera ku Kibuga cy’indege cya Bugesera.

Umuvugizi wa Hyundai Rotem yatangaje ko bifuza no kuzagaragara mu ipiganwa ku byiciro bitaha.

Ati “Nk’uko ibicuruzwa byacu bizaba bigize gari ya moshi ya mbere ikoresha amashanyarazi muri Tanzania, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twubahirize amasezerano. Tuzaharanira kubona n’andi masezerano binyuze mu gutanga ibikoresho byo ku rwego ruhanitse.”

Minisiteri y’Ibikorwaremezo mu Rwanda ivuga ko amafaranga akenewe yo gukora igice cy’u Rwanda kugera i Kigali ari miliyari $1.3.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version