Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hagati Y’Umukire N’Umutegetsi Ninde Urusha Undi Imitsi?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Hagati Y’Umukire N’Umutegetsi Ninde Urusha Undi Imitsi?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 June 2025 11:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Musk arashaka kumvana imitsi na Trump.
SHARE

Bavuga ko uguhiga ubutwari mutabarana. Ukuri k’uyu mugani kuri kugaragara muri iki gihe hagati y’umukire wa mbere ku isi, Elon Musk(afite Miliyari $401) na Perezida Donald Trump uyobora Amerika, igihangange ku isi.

Kumvana imitsi hagati y’abo bagabo ni amakimbirane aherutse kuvuka hagati yabo nyuma y’uko imikoranire bahoranye ijemo igitotsi gikomeye.

Trump ashinja Elon Musk gukoresha ibiyobyabwenge no kuba yateza akaga imikorere ya Guverinoma ya Amerika, Musk we akavuga ko Perezida Trump akagatiza kandi ko iyo ataza kumufasha mu kwiyamamaza kwe, atari butsinde amatora ya Manda ye ya kabiri.

Bivugwa ko Musk yahaye Trump Miliyoni $ zirenga 200 ngo azikoreshe mu matora yari ahanganyemo na Joe Biden waje gukuramo akarenge ke agasimburwa na Kamala Harris ariko nawe agatsindwa.

Uku kwishongoranaho no guterana amagambo hagati ya Musk na Trump kuri gufata intera ikomeye, ishobora kugira ingaruka cyane cyane kuri  Musk nk’umucuruzi w’ikoranabuhanga ku rwego rw’isi.

Hejuru ya Tesla, na Space X, ndetse na X yahoze ari Twitter, Elon Musk afite ikigo gitanga murandasi mu bihugu 130 ku isi kitwa Starlink.

Elon Musk, umuherwe wa mbere ku isi.

Umubano yahoranye na Perezida, wateye ibihugu byinshi kwemera kuzatangira gukorana na kiriya kigo mu kubiha murandasi.

Ibihugu byemeye gukorana nawe mu rwego rwo gushimisha ubutegetsi bwa Washington, ibi bigasa n’aho Ibiro bya Trump byarimo bishakira Musk isoko mu rwego rwo kumuhemba.

Mu ngero nyinshi harimo na Vietnam.

Muri Gashyantare, nibwo ubutegetsi bw’iki gihugu bwemeye gukorana na Starlink, kikaba igihugu gituwe n’abantu Miliyoni 100.4.

Mu mpera za Gicurasi, 2025, Afurika y’Epfo nayo yashyizeho uburyo bwatuma Starlink igira 30% by’imigabane mu bigo byose bitanga murandasi muri iki gihugu gituwe n’abantu miliyoni 63.

Haribazwa niba ubwumvikane buke hagati ya Elon Musk na Donald Trump butazamutera uburakari agakoresha ubushobozi afite agatambamira intego za Musk n’ibigo bye by’ubucuruzi mpuzamahanga.

Trump abinyujije mu Biro by’igihugu cye bishinzwe ububanyi n’amahanga, yashyize igitutu kuri Gambia na Cameroun ngo byemere gukorana na Starlink.

Politico yanditse ko kugeza mu mpera za Werurwe, 2025, murandasi ya Starlink yakoreraga mu bihugu 130 muri rusange.

Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi mu kigo Quilty Space witwa Caleb Henry avuga ko ubutegetsi bwa Trump ari bwo bwatumye murandasi y’ikigo cya Musk igera ahantu ubusanzwe byari bigoye ko igera.

Imwe mu nshingano zikomeye z’Ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga ni ukuvuganira no gushakira inyungu ibigo by’ubucuruzi bw’Abanyamerika.

Perezida Trump asohoka mu modoka y’uyobora Amerika.

Ni muri uru rwego ikigo Starlink cyafashijwe kumenyekana hirya no hino ku isi nk’uko byigeze kugenda ku bigo by’Abanyamerika nka Boeing na Globalstar mu gihe cyatambutse.

Ibi biro bya Amerika biyoborwa na Marco Rubio, muri Mata, 2025 byashoboye kwemeza ubwami bwa Lesotho ko bugomba guha Starlink 50% by’ubucuruzi bwa murandasi.

Ni ibyemezwa na The Washington Post, ikinyamakuru cy’umuherwe w’Umunyamerika Jeff Bezos binyuze mu kigo cye yise Nash Holdings.

Intego Abanyamerika bakorana ibyo byose ni iyo gukura Abashinwa ku isoko ryo mu bihugu basanzwe bavugamo rikijyana.

Ku byerekeye Lesotho, hari umuhanga ukurikiranira hafi politiki y’ubukungu ya Amerika wita Ruth Pritchard-Kelly uherutse kuvuga ko ubwo Amerika yashyiraga imisoro ihanitse kuri Lesotho, Ambasade yayo i Washington yatakambye isaba ko yayigabanyirizwa kuko nayo yahaye Musk isoko.

Impungenge z’uyu muhanga ni uko kwihenura kuri Trump bikozwe na Elon Musk muri iki gihe bishobora gutuma amahirwe yari yaramushakiye muri Lesotho, tuyifashe nk’urugero, ayoyoka.

Ikindi kigo cya Musk kiri mu kaga ko kubura isoko ni ikitwa SpaceX cyari kimaze kwinjizwa mu masoko ya Leta.

Trump kandi ashobora gusaba ko uburenganzira bwo gukorera mu isanzure bwahawe Starlink ibwamburwa, bugahabwa abandi barimo n’ikgo Amazon.

Uretse muri Afurika no muri Aziya, ahandi imishinga ya Musk ishobora kuzadindira ni mu Burayi.

Abadepite bo mu Nteko ishinga Amategeko y’uyu muryango baherutse kwandikira Perezida wa Komisiyo yayo Umudagekazi Ursula von der Leyen bamusaba ko hashyirwaho ikigega kizashyirwamo Miliyari €60 zo kwiyubakira uburyo bwo guhanga no guhanahana murandasi batarambirije kuyo bakura muri Amerika.

Gusa abasomyi bagomba kumenya ko bizafata igihe kuko murandasi nyinshi ikoreshwa ku isi ari iy’Abanyamerika.

Elon Musk afite mu kirere ibyogajuru 7,000 biha isi yose murandasi.

Umurava w’Abashinwa mu gushaka gukora cyangwa kurenza ku byo Abanyamerika bakora ku byerekeye murandasi uri ku rwego rwo hejuru ariko bizawufata igihe.

TAGGED:AmerikafeaturedIkoranabuhangaMurandasiMuskTrumpUmucuruziUmutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuyobozi Bwikomye Itangazamakuru Riri Gukorera Ubuvugizi Umukecuru
Next Article MTN-Rwanda Yatangije Murandasi Y’Igisekuru Cya Gatanu, 5G
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?