Intambara Ya Iran Na Israel YATANGIYE

Mu ijoro ryakeye i Yeruzalemu humvikanye urusaku rw’imashini zaburiraga abaturage ngo bave mu nzira kubera missiles za Iran zarashwe yo. Ni intangiriro y’intambara ikomeye yarose  mu Burasirazuba bwo hagati ihuje Iran na Israel.

Ije isanga indi Iran yari irimo kurwana na Hamas muri Gaza, iyi Hamas ikaba isanzwe ifashwa na Iran.

Amakuru ava i Yeruzalemu avuga ko Iran yohereje drones  300 kandi ngo inyinshi Israel yazihanuye.

Andi makuru yanditswe na The Jerusalem Post avuga ko drones nyinshi zahanuwe bigizwemo uruhare na Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa na Jordan.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande, Israel yatangaje ko hari ibisasu byaguye ku butaka bwayo mu Majyepfo ahari ibirindiro by’ingabo zayo ndetse ngo hari umuntu umwe wahakomerekeye.

Ni ubwa mbere Iran igabye igitero simusiga kuri Israel iyisanze ku butaka bwayo.

Hagati aho Amerika yari imaze igihe gito iburiye Iran ko nitera Israel izayitabara kandi ngo niko byagenze kubera ko hari drones nyinshi zahanuwe bigizwemo uruhare n’Amerika.

Iran yari iherutse kuvuga ko Israel izishyura byanze bikunze iby’igitero iherutse kugaba kuri Ambasade yayo iri muri Syria ikica abasirikare benshi barimo n’abafite ipeti rya Jenerali.

Hari taliki 01, Mata, 2024.

Hagati aho i New York ku kicaro gikuru cya UN, kuri iki Cyumweru harabera inama idasanzwe yiga kuri iki kibazo.

Ku ikarita y’aho ibihugu byombi biherereye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version