Hagiye Gusohoka Indi Raporo Y’Igipimo Cy’Imiyoborere Mu Rwanda

Ku wa Gatanu tariki 08, Ukwakira, 2021 nibwo Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, ruzatangaza uko imiyoborere ihagaze mu Rwanda mu nzego zose. Ni raporo yiswe Rwanda Governance Scorecard (RGS), izaba isohotse ku nshuro ya munani.

Igikorwa cyo gutangaza ibyavuye muri buriya bushakashatsi kizabera muri Kigali Serena Hotel, kikazitabirwa n’abakora mu nzego zitandukanye za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, abashakashatsi, bo mu madini n’abandi bafatanya bikorwa ba Leta.

Ibikubiye muri iriya raporo byerekana uko imiyoborere ihagaze mu nzego zitandukanye za Leta y’u Rwanda.

Yibanda ku nzego zikurikira:

- Advertisement -

Ubuyobozi bushingiye ku mategeko, uburenganzira bwo kwishyira ukizana, kugira uruhare mu byemezo bifatwa, umutekano, imibereho myiza n’iterambere, kurwanya ruswa n’akarengane, kubazwa inshingano n’ibindi.

Bikorwa mu rwego kwisuzuma kugira ngo harebwe ibidakorwa neza bikosorwe hagamije kurushaho guha abaturage serivisi nziza, zihuse kandi zikurikije amategeko.

Ibyavuye muri raporo ya Karindwi byerekanye ko urwego rw’umutekano ari rwo abaturage baha amanota meza kurusha izindi kuko rwari rufite 95.44% mu gihe urwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage rwabaye urwa nyuma rukagira 73.32%.

Uko bigaragara muri raporo y’uyu mwaka ntihazabura kwerekana ingaruka icyorezo COVID-19 zagize ku miyoborere n’iterambere ry’abaturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version