Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hakozwe Amataratara Akorana Na Facebook, Ugafotora Ugasheyaringa…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Hakozwe Amataratara Akorana Na Facebook, Ugafotora Ugasheyaringa…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 September 2021 10:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi mukuru wa Facebook Mark Zuckerberg yatangaje ko ikigo cye cyakoze amataratara afite cameras ebyiri, utwuma dukurura amajwi…akagira n’ubushobozi bwo guhuza ayo majwi n’amashusho na telefoni ifite murandasi.

Ibi byose( ni ukuvuga amajwi, amafoto n’amashusho) bizajya bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga haba Facebook, Instagram, Twitter na TikTok.

Aya mataratara yakozwe ku bufatanye bwa Facebook n’ikigo gikora amataratara kitwa Ray Ban.

Bayise ‘Ray-Ban Stories’, akaba agura ama Euros 299, ni ukuvuga hafi Frw 300 000.

Zuckerberg washinze Facebook mu mwaka wa 2004 avuga ko kiriya gikorwa cye kizagirira akamaro abantu bazaba bakoresha murandasi mu myaka micye iri imbere kuko kizahuza isi dusanzwe tubona n’indi si ikoresha ikoranabuhanga( digital world).

Aya mataratara afite ikoranabuhanga ritamenyerewe

Amataratara ya Ray- Ban Stories yitezweho kuzafasha abakoresha Facebook kujya bahererekanya amakuru y’ibyo barimo bitabaye ngombwa ko runaka afata telefoni ngo afotore ahubwo akabikora binyuze mu gukoresha ariya mataratara.

Ibi byemezwa na  Andrew Bosworth uyobora Labo ikora ibikoresho bya Facebook yitwa Facebook Reality Lab.

Ikoranabuhanga ni ryiza ariko ikibazo cyaryo ni uko rituma abantu batagira ubuzima bwabo bwite.

Amataratara ya Facebook aravugwaho kuzagabanya ibanga umuntu yagiraga ari kuri  Facebook iwe kuko ibyo azaba akora bizaba bifitanye isano n’aho aherereye bityo icyo yohereje kicyerekana n’ibyo ahugiyemo.

Bizaba bigoye gucika ‘camera.’

Ikoranabuhanga riri kuzamuka cyane k’uburyo abashinzwe umutekano bagombye kugira impungenge

Facebook si cyo kigo cya mbere ku isi gikoze amataratara akora muri buriya buryo kuko Google nayo yigeze kuyakora ariko akarusho ka Facebook ni uko amataratara yayo azaba afite ubushobozi bwo gukora nk’imbuga nkoranyambaga.

TAGGED:AmatarataraCameraFacebookfeaturedIkoranabuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuki Abayobozi Bakuru Ba Polisi Zo Hanze Basura Umupaka Wa Rubavu?
Next Article Abakozi Ba Mara Phones Baratabaza, Bamaze Amezi Menshi Badahembwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?