Hakozwe ‘Umuti’ Wongerera Abantu Ubudahangarwa Kuri COVID

Ikigo cyakoze urukingo rwa COVID-19 kitwa AstraZeneca cyatangaje ko cyamaze kwemererwa gushyira ku isoko umuti witwa Evusheld (tixagevimab co-packaged with cilgavimab) wongerera umubiri ubudahangarwa ku cyorezo COVID-19.

Ikigo cyakoze uriya muti cyahawe icyemezo bita Emergency Use Authorisation (EUA)  kikaba cyiteguye gutangira kuwushyira ku isoko ryo muri Amerika bidatinze.

Muri Amerika ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa kitwa The Food and Drug Administration (FDA) cyemeje ko uriya muti witwa  Evusheld ugomba gutangira gucuruzwa muri Amerika ukazahabwa abantu bafite imyaka 12 kuzamura bafite byibura ibilo 40.

Ugamije gutuma abantu bafite ubudahangarwa bucye kwiremamo ubundi kugira ngo umubiri wabo ube wihagezeho.

- Advertisement -

Muri abo harimo abafite ibibazo by’umubiri batewe n’uburwayi bwatumye bafata imiti ikomeye bikagabanya ubudahangarwa bw’imibiri yabo.

Abagenewe uriya muti ngo bagomba kuba batarigeze bandura cyangwa ngo barware COVID-19.

Umuhanga mu by’ubuzima bw’abana muri Kaminuza ya Colorado, USA, witwa Prof Myron J. Levin yagize ati: Muri Amerika n’ahandi ku isi hari ikibazo cy’abantu bafite umubiri udafite ubudangarwa buhagije bityo bakaba bafite ibyago byo kuba bakwandura COVID-19. Nishimiye kuba nemerewe gutangira guha abarwayi banjye uriya muti kugira ngo bibafashe kongera ubudahangarwa bw’imibiri yabo.”

Astrazeneca isanzwe yarakoze n’urukingo rwa COVID-19

Umukozi wo mu kigo AstraZeneca witwa Mene Pangalos uyobora ikigo cya AstraZeneca gishinzwe ibyo kugurisha imiti yavuga ko ikigo akorera kishimira uruhare kigira mu gutuma abatuye isi babona urukingo n’umuti bibafasha gutuma bakingirwa icyorezo COVID-19.

Umuti kiriya kigo cyakoze ugamije gutuma abantu bagira imibiri yifitemo ubushobozi bwo gukumira ko umuntu yandura kiriya cyorezo ariko nanone abawuhawe bagomba gukomeza kwirinda ibyatuma bacyandura kuko abantu muri rusange batanganya urwego rw’ubudahangarwa mu mibiri yabo.

Abahanga bavuga ko umuti Evusheld ufite ubushobozi bwo kubuza ubwandu bwa COVID-19 ndetse ngo ushobora no gufasha abantu kutandura Omicron.

Ukozwe n’uruhurirane rw’imiti ibiri.

Ni umuti abahanga bavuga ko uzagirira abatuye isi akamaro kuko ngo 2% by’abatuye isi bafite imibiri idafite ubuhangarwa buhagije k’uburyo niyo bakingiwe imibiri yabo itakira neza urukingo.

Abo muri AstraZeneca bavuga ko abaturage ba Amerika bangana na miliyoni zirindwi bafite imibiri idahagaze neza mu budahangarwa.

Iki gihugu gituwe n’abaturage  333,834,210 .

Uriya muti uzabagirira akamaro ndetse ukagirire n’abo mu bindi bihugu aho uzemererwa gukoreshwa.

Abenshi mu bagenewe uriya muti ni abafite ibibazo birimo indwara za cancer zirandukanye harimo iyo mu maraso, abafata imiti kugira ngo ifashe imibiri yabo kwakira ingingo z’umubiri baba baherutse guhabwa urugero nk’impyiko.

Hagati aho abahanga bavuga ko ari ngombwa ko imikoresherezwe y’uriya muti igomba kuzakomeza gukurikiranwa kugira ngo harebwe uko imibiri y’abantu bazayifata izongera ubudangarwa  mu bihe bitandukanye, mu myaka itandukanye n’imibereho yabo itandukanye.

Hagati aho ariko, abahanga bavuga ko isuzuma bakoreye mu byumba by’ubushakashatsi(laboratwari) basanze uriya muti ufasha imibiri y’abawuhawe yihagaragaraho no ku bwandu bwa Omicron ndetse na Delta, ubu bukaba ari ubwoko bwa COVID-19 bukomeye kurusha ubundi bwagaragaye kugeza ubu.

Evusheld wakozwe binyuze mu nkunga yatanzwe na Leta ya Amerika binyuze mu Kigo gishinzwe iterambere ry’inganda zikora imiti kitwa Department of Health and Human Services; Office of the Assistant Secretary for Preparedness and Response; Biomedical Advanced Research and Development Authority.

Iki kigo kandi gifitanye imikoranire na Minisiteri y’ingabo z’Amerika

AstraZeneca  yemeye kuzaha Leta y’Amerika imiti 700,000 ya  Evusheld.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version