Abafana Bahagaritswe Ku Bibuga, Amakipe Yose Ategekwa Kwikingiza COVID-19

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko amarushanwa mu mikino itandukanye mu Rwanda azakomeza bijyanye n’amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19, ariko abafana ntibemerewe kujya ku bibuga ndetse abagize amakipe bose bagomba kuba barakingiwe byuzuye.

Ni amabwiriza yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu hashingiwe ku itangazo ry’Ibiro bya Ministiri w’Intebe ryo ku wa 17 Ukuboza 2021.

Avuga ko guhera ku wa 20 Ukuboza 2021, imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, ndetse n’ibikorwa by’imyitozo yigisha abakiri bato bitegurwa n’ingaga, bizakomeza.

Akomeza ati “Muri ibyo bikorwa nta bafana bemerewe kwinjira aho bibera.”

- Kwmamaza -

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa rivuga ko “abagize ikipe bose bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye uretse abari munsi y’imyaka 18, kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa.”

Akomeza ati “Nta muntu wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino, n’ababahagarariye.”

Ahabera imyitozo n’amarushanwa hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Amakipe y’Igihugu na Clubs ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo, ikabera mu muhezo.

Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga byabaye bihagaritswe kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.

Abitabira ibyo bikorwa kandi basabwe kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo.

Mu gihe cy’imyitozo idasaba ingufu nyinshi nabwo ni ngombwa kwambara neza agapfukamunwa; kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe cyo gukora siporo no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa no kwitwararika mu kubahiriza intera ya metero 2 hagati y’abakora siporo n’imyitozo.

Abantu bagaragaza ibimenyetso birimo inkorora, ibicurane no kwitsamura, umuriro no kuribwa umutwe ntibemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima.

Uturere dufite sitade zishobora kwifashishwa abaturage bakora siporo zo hanze ku bantu ku giti cyabo bategeranye, twasabwe gushyiraho uburyo bwo kuborohereza kuyihakorera, tugena amasaha bemerewe kuyihakorera ndetse tugakurikirana ko ingamba zose zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version