Hamas Irashinjwa Kongera Kurasa Muri Israel 

Ingabo za Israel zirashinja Hamas kungera kurasa ku butaka bwayo hagakomereka abantu 10 kandi ngo hari abakomeretse cyane.

Ibyo ingabo za Israel bishobora kuza gusubiza irudubi imishyikirano y’amahoro yakorwaga hagati ya Hamas na Israel iyobowe na Qatar na Misiri.

Itangazamakuru ryo muri Israel rivuga ko ibisasu bya rockets bya Hamas byaguye ahirwa Kerem Shalom, aha hakaba ari hafi y’umupaka na Gaza ahacishwaga imfashanyo yajyanwaga muri Gaza ahahungiye abanya Palestine benshi.

Israel yahise yanzura ko iyo nzira nayo ihita ifungwa.

Imishyikirano y’amahoro yari igeze kure hagati ya Hamas na Israel ku bwunzi bwa Misiri.

Ku ruhande rwa Israel yo ivuga ko itazemera ibyo Hamas isaba.

Minisitiri w’intebe wa Israel Netanyahu yavuze ko uko byagenda kose Israel izivuna Hamas ndetse ngo igitero kuri Rafah kiri hafi gutangira.

Rafah ni agace Israel ivuga ko izagabaho igitero kugira ngo irimbure burundu Hamas.

Inshuti za Israel ari zo Amerika zarakomakomye ngo Israel ireke uwo mugambi ariko yo yanze kubyumva.

Amakuru aherutse gutangazwa na The Jerusalem Post avuga ko abo mu miryango y’abantu Hamas yashimuse basabye Netanyahu kutazatega amatwi abamusaba kumva ibyo kudatera Rafah.

Ingabo za Israel zivuga ko biriya bisasu byarasiwe nko mu bilometero nk’ibilometero 3.6.

Israel ivuga ko Hamas yacunze abantu bahugiye mu biganiro byitwa ko ari iby’amahoro ibona kurasa mu gihugu.

Nyuma yo kubona ko irashweho, Israel yahise yohereje indege za gisirikare zirasa aho biriya bisasu byarasiwe.

Intambara hagati ya Israel na Hamas irabura amezi make ngo yuzuze umwaka.

Hamas mu Ukwakira, 2023 taliki 07, yagabye igitero muri Israel gitunguranye kica abantu 12,000 abandi 250 batwarwa bunyago.

Kuva icyo gihe kugeza ubu intambara imaze guhitana 34,600 kandi abandi 77,900 barakomereka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version