Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hamas Yahaye Israel Umurambo Utari Uw’Umuturage Wayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Hamas Yahaye Israel Umurambo Utari Uw’Umuturage Wayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 February 2025 9:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo gusuzuma neza, igisirikare cya Israel cyasanze umwe mu mirambo Hamas yahaye iki gihugu y’abantu yari yaratwaye bunyago atari uw’umuturage wayo.

Uwo murambo batuburiye Israel ni uw’umugore witwa Shiri Bibas umwe mu bantu bane bagize umuryango umwe bashimuswe na Hamas.

Uyu mugore w’imyaka 32 yari yashimutanywe n’abana be babiri n’umugabo we ariko we yarekuwe ari muzima.

Muri abo bana hari harimo uw’uruhinja kandi bose barapfuye.

Inkuru y’urupfu rwabo yababaje benshi mu baturage ba Israel harimo na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu.

Kuri uyu wa Kane nibwo iyo mirambo yagejejwe muri Israel yakirwa n’ingabo za Israel na Polisi yayo.

Ubwo yasuzumwaga, basanze umwe muri yo, ni ukuvuga uw’uriya mubyeyi, atari wo mu by’ukuri.

Bahise babimenyesha abo mu muryango wa ba nyakwigendera.

Israel yahise isaba Hamas gutanga uriya murambo wa nyawe ndetse ikarekura n’abandi yafashe.

BBC yanditse ko ntacyo Hamas iratangaza kuri iki kintu.

Shiri Bibas yashimutanywe n’abandi baturage ba Israel benshi mu gitero Hamas yagabye kuri Israel Tariki 07, Ukwakira, 2023.

Yashimutanywe n’abana be babiri Ariel na Kfir, umukuru ubu yari bube afite imyaka itanu undi afite ibiri.

Itangazo ry’ingabo za Israel kuri X rivuga ko ibyo Hamas yakoze ari ikintu kibi cyane.

Riragira riti: “Ibyo rero ni ikintu kibi Hamas yakoze kandi gihabanye n’ibyanditse mu masezerano yo guhererekanya imfungwa n’abafashwe bunyago. Turasaba Hamas kutwoherereza umurambo wa Shiri Bibas n’abandi bantu bacu bose ifite ikabarekura”.

Ingabo z’iki gihugu kandi zivuga ko zasanze bariya bana barishwe nabi, zikaba zabibonye nyuma yo gusuzuma imibiri yabo.

Shiri, Ariel na Kfir bari barashimutanywe na Se ariko we aza kurekurwa Tariki 01, Gashyantare, 2024.

Ambasaderi wa Israel muri UN witwa Danny Danon yavugiye mu ruhame ko ibyo Hamas yakoze ari ubunyamaswa.

Yavuze ko, nk’aho kwica bariya bantu bitari bihagije, Hamas yahisemo gutanga umurambo utari wo mu rwego rwo gushinyagura.

Kurekura imfungwa hagati ya Israel na Hamas byemerejwe mu masezerano y’amahoro yemerejwe i Doha muri Qatar atangira gushyirwa mu bikorwa Tariki 19, Mutarama, 2025.

Israel yemeye kuzarekura imfungwa za Hamas 1,900, yo igahabwa abantu bayo 33 Hamas yashimuse.

Ibiri gushyirwa mu bikorwa muri iki gihe ni ibikubiye mu cyiciro cya mbere cy’ariya masezerano.

Ibiganiro ku byerekeye ibizaba bigize icyiciro cya kabiri cy’ayo masezerano byagombaga gutangira mu ntangiriro za Gashyantare, 2025 ariko n’ubu ntibiratangira.

Muri rusange abantu 28 ba Israel nibo bamaze gutaha mu gihe imfungwa 1000 za Hamas ari zo zarekuwe.

Hamas iracyafunze Abanya Israel 66 biyongera ku bandi bantu batatu Hamas yanyaze Israel mu mwaka wa 2014, imyaka igiye kuba 21.

Igitero Hamas yagabye kuri Israel Tariki 07, Ukwakira, 2023 cyabaye imbarutso y’intambara Israel yatangije muri Gaza, ikaba yarasize ihitanye abantu barenga 30,000 mu gihe cy’iminsi hafi 500.

TAGGED:AbaturagefeaturedHamasIsraelNetanyahuUmurambo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwamaganye Ibihano Amerika Yafatiye Kabarebe
Next Article Kamonyi: Abanyeshuri 13 Bakomerekeye Mu Mpanuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?