Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hamas Yongeye Gukora Israel Mu Jisho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Hamas Yongeye Gukora Israel Mu Jisho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 August 2025 11:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abarwanyi ba Hamas bahagararanye n'umwana bari bambitse kimwe nawe( Ifoto: AFP)
SHARE

Abayobozi bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bamaganye amashusho bise ko ari ay’agashinyaguro yatangajwe na Hamas yerekana bamwe mu mbohe yatwaye bunyago ‘barazingamye kubera inzara’.

Ayo mashusho BBC ivuga ko yafashwe kandi agashyirwa ku karubanda n’abarwanyi ba Hamas.

Croix Rouge yo muri Palestine yasabye ko byaba byiza abatwawe bunyago bose barekuwe bagataha cyangwa se bakagezwaho ibiribwa n’imiti.

Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa David Lammy yavuze ko ‘kwerekana amashusho y’abantu bazahajwe n’inzara bikozwe mu rwego rwo kubashinyagurira’ bidakwiye.

Lammy yatangaje ibi hashize igihe gito Hamas isohoye amashusho y’abaturage babiri ba Israel yatwaye bunyago barimo Rom Braslavski yarananutse cyane kandi ari kurira, aza akurikiye aya mugenzi we witwa  Evyatar David nawe wahorose bikomeye, yo akaba yarasohotse kuwa Gatandatu Tariki 02, Kanama, 2025.

Evyatar David yarananutse bikomeye

Uruhande rwa Hamas ruvuga ko ruticisha abo bantu inzara nkana ahubwo ko bishonje kubera ko Gaza muri rusange nta biribwa ifite.

Bavuga ko icyo bariye ari nacyo babasangiza bityo ko ‘nta mutima mubi’ byakoranywe.

Bucyeye bw’aho, ni ukuvuga kuri iki Cyumweru, tariki 03, Kanama, 2025, abanya Palestine bari bagiye gufata ibiribwa aho bitangirwa barashweho n’ingabo za Israel hagwa abantu 27 nk’uko ibitaro byo muri aka gace byabibwiye BBC.

Abaturage ba Israel bagaragaye muri ayo mashusho bashimutiwe mu gitero Hamas yagabye mu Majyepfo ya Israel tariki 07, Ukwakira, 2023 ubwo bari bari mu kabyiniro ahitwa Nova Music Festival.

Braslavski afite imyaka  21 n’aho David afite  imyaka 24 y’amavuko, bakaba bamwe mu bantu 49 bakiri mu biganza bya Hamas mu yashimuse icyo gihe.

Braslavski afite imyaka  21. Yaratakaga asaba ko yarekurwa ikitahira kuko yumva urupfu ruri kumugera amajanja.

Muri rusange abantu Hamas yashimuse kiriya gihe bari 251.

Muri 49, abagera kuri 27 barapfuye, bariya basore bakaba bari mu bagitera akuka.

Amashusho yabo akirangiza kujya hanze, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yahamagaye abo mu miryango yabo, yifatanya nabo mu kababaro.

Yabijeje ko igihugu cye kizakora uko gishoboye kikababohoza baba bazima cyangwa batakiri bazima, ariko bakazasubira iwabo.

Netanyahu  yahamagaye kandi abayobozi ba Croix Rouge muri kariya gace abasaba gukora uko bashoboye abo baturage ba Israel bakagerwaho n’imiti n’ibiribwa.

Bamusubije ko bari gukora uko bashoboye ngo bemererwe kugera kuri abo bantu, bakabagezaho imiti n’ibiribwa kandi bakabafasha kuvugana n’imiryango yabo.

Ubufaransa, Ubudage na Canada nabo bamaganye ayo mashusho, bavuga ko yerekana ubunyamaswa.

Iby’aya mashusho bishobora kuza gutuma Guverinoma ya Israel ikaza ibyemezo yari yarafashe mu ntambara irwana na Hamas.

Bije no mu gihe kibi kuko muri Gaza hari kuvugwa inzara ikomeye mu bahatuye iterwa n’uko Israel yabujije amakamyo menshi azanye ibiribwa kuhinjira.

Birashoboka cyane ko ariya mashusho yazatuma abantu bazicwa n’inzara muri Gaza bazarushaho kwiyongera kubera ubukana bw’ibyemezo Israel ‘ishobora kuzafata’ mu gihe kiri imbere.

Ntawamenya icyo Netanyahu ari gutegura…
TAGGED:AbategetsiAbaturagefeaturedHamasIgihuguImiramboIntambaraIsraelNetanyahu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article e-Franc Rwandais: Ifarangakoranabuhanga u Rwanda Rushaka Gutangiza
Next Article Abademukarate Bandikiye Trump Basaba Ko Amerika Yemera Ko Palestine Yigenga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?