Abayobozi bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bamaganye amashusho bise ko ari ay’agashinyaguro yatangajwe na Hamas yerekana bamwe mu mbohe yatwaye bunyago ‘barazingamye kubera inzara’.
Ayo mashusho BBC ivuga ko yafashwe kandi agashyirwa ku karubanda n’abarwanyi ba Hamas.
Croix Rouge yo muri Palestine yasabye ko byaba byiza abatwawe bunyago bose barekuwe bagataha cyangwa se bakagezwaho ibiribwa n’imiti.
Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa David Lammy yavuze ko ‘kwerekana amashusho y’abantu bazahajwe n’inzara bikozwe mu rwego rwo kubashinyagurira’ bidakwiye.
Lammy yatangaje ibi hashize igihe gito Hamas isohoye amashusho y’abaturage babiri ba Israel yatwaye bunyago barimo Rom Braslavski yarananutse cyane kandi ari kurira, aza akurikiye aya mugenzi we witwa Evyatar David nawe wahorose bikomeye, yo akaba yarasohotse kuwa Gatandatu Tariki 02, Kanama, 2025.

Uruhande rwa Hamas ruvuga ko ruticisha abo bantu inzara nkana ahubwo ko bishonje kubera ko Gaza muri rusange nta biribwa ifite.
Bavuga ko icyo bariye ari nacyo babasangiza bityo ko ‘nta mutima mubi’ byakoranywe.
Bucyeye bw’aho, ni ukuvuga kuri iki Cyumweru, tariki 03, Kanama, 2025, abanya Palestine bari bagiye gufata ibiribwa aho bitangirwa barashweho n’ingabo za Israel hagwa abantu 27 nk’uko ibitaro byo muri aka gace byabibwiye BBC.
Abaturage ba Israel bagaragaye muri ayo mashusho bashimutiwe mu gitero Hamas yagabye mu Majyepfo ya Israel tariki 07, Ukwakira, 2023 ubwo bari bari mu kabyiniro ahitwa Nova Music Festival.
Braslavski afite imyaka 21 n’aho David afite imyaka 24 y’amavuko, bakaba bamwe mu bantu 49 bakiri mu biganza bya Hamas mu yashimuse icyo gihe.

Muri rusange abantu Hamas yashimuse kiriya gihe bari 251.
Muri 49, abagera kuri 27 barapfuye, bariya basore bakaba bari mu bagitera akuka.
Amashusho yabo akirangiza kujya hanze, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yahamagaye abo mu miryango yabo, yifatanya nabo mu kababaro.
Yabijeje ko igihugu cye kizakora uko gishoboye kikababohoza baba bazima cyangwa batakiri bazima, ariko bakazasubira iwabo.
Netanyahu yahamagaye kandi abayobozi ba Croix Rouge muri kariya gace abasaba gukora uko bashoboye abo baturage ba Israel bakagerwaho n’imiti n’ibiribwa.
Bamusubije ko bari gukora uko bashoboye ngo bemererwe kugera kuri abo bantu, bakabagezaho imiti n’ibiribwa kandi bakabafasha kuvugana n’imiryango yabo.
Ubufaransa, Ubudage na Canada nabo bamaganye ayo mashusho, bavuga ko yerekana ubunyamaswa.
Iby’aya mashusho bishobora kuza gutuma Guverinoma ya Israel ikaza ibyemezo yari yarafashe mu ntambara irwana na Hamas.
Bije no mu gihe kibi kuko muri Gaza hari kuvugwa inzara ikomeye mu bahatuye iterwa n’uko Israel yabujije amakamyo menshi azanye ibiribwa kuhinjira.
Birashoboka cyane ko ariya mashusho yazatuma abantu bazicwa n’inzara muri Gaza bazarushaho kwiyongera kubera ubukana bw’ibyemezo Israel ‘ishobora kuzafata’ mu gihe kiri imbere.
