Iki nicyo kibazo urebye gikubiyemo ibindi Abadepite baraye babajije Minsitiri wa ICT na Inovasiyo Ingabire Paula ubwo yabitabaga mu Nteko ngo abasobanurire icyo Guverinoma ikora ngo mu Rwanda hose hagezwe interineti idacikagurika.
Guhera saa cyenda zo kuri uyu wa Kabiri tariki 04, Ugushyingo, 2025 nibwo Ingabire n’abandi bayobozi muri Minisiteri ayoboye bari bageze mu Nteko ishinga amategeko iri ku Kimihurura ngo bayihe ibisubizo mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guha abaturage serivisi.
Kimwe mu bikomeye yabajijwe ni ikibazo cy’uko hari aho murandasi itagera, hakaba n’aho igera irandaga, ubundi ikahagera idafashije, icikagurika bya hato na hato.
Mu gusubiza kuri iyi ngingo, Minisitiri Ingabire wize muri imwe muri Kaminuza z’ikoranabuhanga zikomeye ku isi yitwa Massachusetts Institute of Technology (MIT) yavuze ko ahanini iki kibazo gishingiye ku ibura ry’iminara ihagije yaha abantu interineti aho bari hose mu Rwanda.
Mu kubisobanura, yavuze ko u Rwanda rukeneye iminara 2,500 yiyongera ku yindi 1700 ihasanzwe, bivuze ko kugira ngo iki kibazo gikemuke mu Rwanda hose hagomba kuba hari iminara 4,200.
Minisitiri Ingabire avuga ko ibi byumvikanisha ishoramari riremereye kuko umunara umwe ugura $150,00 bivuze ko kugira ngo ikenewe yose iboneke igihugu gikeneye gushora byibura $ 300,000,000.
Kugira ngo ibi bitagira ingaruka ku burezi n’ubuvuzi, Ingabire Paula avuga ko hari uburyo bukoreshwa ngo amashuri n’ibigo nderabuzima bibone interineti, ubwo bukaba uburyo bukoresha ibyogajuru bita satellites.
Ubundi buryo butari iminara ni ubukoresha imigozi icishwa mubutaka bita fibres optiques, ubu bukagirira akamaro ibigo byinshi birimo n’igitanga amashanyarazi, amazi n’ibindi.
Ubwo buryo bwunganira iminara mike ihari kugeza ubu.
Ubufatanye bwa Leta n’abandi ikorana nayo bwatumye imiyoboro ya fibres optiques icishwa munsi y’ubutaka ubu iri ku ntera ya kilometero 24,949 mu gihugu hose.
Minisitiri Ingabire yagaragarije Abadepite ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2025 hamaze gushyirwaho indi interineti ica mu butaka iri ku burebure bwa kilometero 366.
Imiterere y’u Rwanda bita ‘igihugu cy’imisozi igihumbi’ ituma kugeza interineti ku bagituye bose ikaza ihagije kandi yihuta bigorana.
Indi mpamvu nziza ariko izana izindi ngorane ni amajyambere atuma abantu bubaka inzu ndende zikabangamira abatuye mu nzu ngufi ntibabone interineti iciye ku ihuzanzira ridacikagurika.
Imisozi miremire ibangamira itumanaho ryaba irya interineti cyangwa iryo guhamagarana, bikagira ingaruka cyanecyane ku batuye mu bisiza no mu tubande.
Minisitiri Paula Ingabire ati: “Kugira ngo byibura tube dufite iminara itanga interineti mu buryo bunoze turasabwa byibura iminara igera ku 2500, yiyongera ku 1700 u Rwanda rusanzwe rufite.”
Mu kugera kuri iyo ntego, yavuze ko ibigo by’itumanaho byose bihabwa impushya zifite igihe kiri hagati y’imyaka 10 na 15 kandi hari iminara baba bagomba kubaka mu gihe cyose bazamarana urwo ruhushya.
Avuga ko mu myaka 10 cyangwa 15, ibyo bigo bisabwa kuba byubatse byibura iminara 220 isigaye ikazubakwa na Leta.
Ku byerekeye imikorere mibi ya interineti mu bigo bya Leta bitanga serivisi ku baturage ku bibazo byabo bya buri munsi, Ingabire avuga ko Minisiteri ye izakorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ( MINALOC) mu gukemura ibyo bibazo bityo aho idakora neza ikongererwa ubushobozi.
Ikindi ni uko kugira ngo iminara yose ikenewe iboneke kandi interineti igere hose bizasaba imyaka itari munsi y’icumi.
Muri rusange, ibibazo Abadepite babajije Minisitiri Paula Ingabire birimo ibijyanye na interineti itaragera hose, aho idafite ingufu na sisiteme zitanga serivise zifite intege nke mu kwakirira amakuru y’abantu benshi.
Abadepite bemeje ko ‘banyuzwe’ n’ibisobanuro Minisitiri yabahaye, bamumenyesha ko bazakurikirana niba ibyo yababwiye bitazaba ‘amasigarakicaro’.



