Harategurwa Ibiganiro Hagati Ya Kagame Na Tshisekedi

Perezida wa Angola Joao Lorenco aherutse gutangariza i Abidjan ko hari ibiganiro biri ku rwego rwa za Minisiteri bitegura ibizahuza Kagame na Tshisekedi.

Ni ibiganiro Lorenco avuga ko ari ngombwa ko bikorwa kuko ari byo byonyine byatanga umuti w’ibibazo biri hagati ya Kigali na Kinshasa.

Hagati aho Kagame ari mu kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri Manda itaha y’imyaka itanu.

Kuri uyu wa Gatandatu ariyamamariza mu Karere ka Nyamasheke.

- Advertisement -

Ku byerekeye ibiganiro hagati ya Kagame na Tshisekedi, hari ahandi habereye ibiganiro nk’ibi bigamije ko hakumvikanwa uko intambara ya M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa yahagarara.

DRC ishinja u Rwanda gufasha M 23 ariko u Rwanda ubu rusigaye ruvuga ko kuba rwayifasha ari ibintu byagombye kuba bikorwa n’abandi kuko abagize uyu mutwe bahohoterwa.

Kagame aherutse kubwira abanyamakuru ko kuba u Rwanda rubazwa niba rushyigikira M23 bitagombye kuba ari cyo kibazo ahubwo ko ikibazo ari uko abantu batayifasha.

Avuga ko kuba badafasha abantu bari mu kaga ari cyo abantu bagombye kwibaza.

U Rwanda rwatangaje kenshi ko ibiganiro ari byo muti urambye watuma amahoro agaruka kuko byagaragaye ko intambara itakemura ikibazo.

Twabibutsa ko Lorenco ari we muhuza hagati y’u Rwanda na DRC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version