Haribazwa Niba Ntawasimbura Biden Mu Kwiyamamaza

Abayobozi bo hejuru mu ishyaka rya Abademukarate baraganira bikomeye ku byo baherutse kubona nabi ubwo Joe Biden yisobanuraga ku bibazo bikomereye igihugu cye.

Hari mu kiganiro mpaka cyayobowe n’abanyamakuru ba CNN bamubazanya na Donald Turmp nawe ushaka kuzayobora Amerika ku yindi nshuro.

Abo mu ishyaka rya Biden bavuga ko yisobanuye nabi kandi abikora arya iminwa.

Ngo ntiyari ashize amanga bihagije!

Abo bayobozi bagaragaza ko hari impungenge ko Joe Biden ashobora kuzabataba mu nama, ntiyisobanure neza bigatuma Abanyamerika batamutora.

Byatuma ishyaka ritakaza ubutegetsi muri Perezidansi y’iki gihugu gikomeye kurusha ibindi ku isi.

Abayobozi baganira kuri ejo hazaza ha Biden barimo n’abakora muri Perezidansi y’iki gihugu.

Bari kwibaza niba koko Biden ari we ukwiye guhangana na Trump.

Hari umunyamakuru wabwiye BBC ko ikibazo Biden yahuye nacyo ari uko abashinzwe gutegura gahunda ze zo kwiyamamaza batamuhaye akaruhuko.

Biden ngo yahabwaga amabwiriza y’uburyo akwiye kuzitwara igihe azaba ahanganye na Trump ku buryo atabonye umwanya uhagije wo kuruhuka.

BBC yanditse iti: ” Iyo aza guhabwa umwanya uhagije wo kuruhuka aba yaritwaye neza kurushaho”.

Abashinzwe gutegura gahunda ze bamurunzeho imibare, ibitekerezo n’ibindi byinshi byatumye adashyira neza ibintu ku murongo.

Icyakora ngo ibyo sibyo byatuma impungenge Abademukarate bafitiye Biden zivaho.

Iby’uko yari ananiwe ahubwo biza gukomeza ikibazo cy’uko asanzwe ashaje.

Joe Biden niwe uyobora Amerika ashaje kurusha abandi bayiyoboye kuko afite imyaka 81.

Iby’uko akuze cyane byatangiye kuvugwa ndetse nyuma gato y’uko atorewe kuba Perezida mu mwaka wa 2020.

Hari n’umwanditsi witwa David Ignatius wanditse ko Biden akwiye kuva ku butegetsi.

Hari muri Nzeri, 2023.

Mugenzi we wandika muri The New York Times witwa Ezra Klein nawe yarabyanditse birya Abademukarate mu mutwe ariko ubu bitangiye kivugwaho n’abo kwa Biden ubwe.

Kuwa Gatanu mu masaha ya kare kare hari mu kiganiro kitwa Morning Joe kiri mu bikunzwe muri Amerika, ubwo umunyamakuru witwa Joe Scarborough yatangarizaga mo ko n’ubwo Biden yatsinda amatora, ariko mu by’ukuri atagishoboye igihugu.

N’ubwo benshi bavuga ko Biden yava mu byo kwiyamamaza, abasomyi ba Taarifa Rwanda bagomba kumenya ko ari we wenyine ufite amahitamo yo kubikora cyangwa akabireka.

Ni ibintu ashobora gukora abanje kubiganiraho n’abo mu muryango we harimo na mushiki we witwa Val Biden.

Biden ariko, ku rundi ruhande, hari abamushimira ko yakoze uko ashoboye mu kiganiro na Trump.

Umwe muri abo ni Guverineri wa California witwa Gavin Newsom.

Iyo Leta ya California niyo ikize kurusha izindi zose zigize Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version