Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Harategurwa Uko M23 Yazaganira Na Tshisekedi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Harategurwa Uko M23 Yazaganira Na Tshisekedi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 March 2025 6:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu buryo bwitondewe, mu minsi ishize habaye ibiganiro hagati ya Perezida wa Angola akanayobora Afurika yunze ubumwe na mugenzi we Tshisekedi barebera hamwe amahirwe ahari ngo uyu azaganire n’inyeshyamba zimurwanya za M23.

Mu Ngoro ya Perezida wa Angola João Lourenço iri i Luanda muri Angola niho ibiganiro bye na Tshisekedi byabereye nk’uko amakuru agera kuri Taarifa Rwanda, ishami ry’Icyongereza, abyemeza.

Guhura kw’abo bagabo kuri mu bikorwa by’ubuhuza biri gukorwa n’impande nyinshi ngo harebwe niba amahoro yabuze mu Burasirazuba bwa DRC yagaruka.

Intambara iri muri iki gice imaze imyaka irenga ibiri ica ibintu.

Yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi magana, abandi benshi barahunga.

Nk’uko bagenzi bacu babitangaza, Perezidansi ya A      ngola iri kureba uko hashyirwaho umuntu uruhande rwa Perezidansi ya DRC rwihitiyemo akaba ari we uzaruhuza  na M23.

Ni indi ntambwe bamwe bavuga ko ifatika kandi ishobora kuba imbarutso y’ubwumvikane mu gutuma imbunda zicecekeshwa ku mpande zombi.

Mu bihe n’ahantu hatandukanye,  guhuza ibyo bice bihanganye byakomwe mu nkokora n’uko i Kinshasa bavugaga ko badashobora kuganira na M23 kuko ari baringa, ahubwo baganira n’u Rwanda kuko ari rwo rubarwanya.

Umwe mu bayobozi bo muri Angola uzi aho umuhati w’ubu buhuza ugeze, yagize ati: “ Hari umuhati ukomeye uri gushyirwaho ngo impande zombi ziganire”.

Avuga ko iki kintu kizakorwa mu minsi mike iri imbere…

Mu gukora uko bishoboka ngo amahoro agaruke, amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 10, Werurwe, 2025 hari itsinda ry’Abasenyeli bo muri DRC ryahuye na Perezida wa Angola Lourenço baganira ku ngingo babona zikwiye gukomeza kuganirwaho.

Andi makuru afite aho ahuriye n’ikibazo kiri muri DRC ni uko Abakuru b’ibihugu 16 bize SADC( Umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika ugamije ubufatanye mu bukungu no gutabarana) bafitanye Inama kuri uyu wa Kane tariki 13, Werurwe.

Imwe mu ngingo zizaganirwaho ni ‘ejo hazaza’ h’ingabo z’uyu Muryango zimaze igihe ziri mu Mujyi wa Goma wigaruriwe na M23, zikaba zitarataha iwabo.

Zahagumye nyuma y’imirwano ikomeye yabaye mu mpera za Muturama, 2025 ihuza M23 n’izo ngabo, iza DRC n’abacanshuro.

Bivugwa ko abantu bagera ku 3000 ari bo bayiguyemo.

TAGGED:AngolafeaturedM23TshisekediUbutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nduhungirehe Yabwiye Abanyaburayi Ko u Rwanda Rutatangije Ibibazo Bya DRC 
Next Article RIB Mu Bukangurambaga Bwo Kwirinda Ingengabitekerezo Ya Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?