Haratutumba Intambara Ikomeye Hagati Ya Armenia Na Azerbaijan

Mu gihe isi yibaza igihe intambara y’Uburusiya na Ukraine izarangirira, hari indi iri gututumba hagati y’ibihugu bibiri byahoze bigize Leta yunze ubumwe y’Abasoviyete ari byo Azerbaijan na Armenia.

Amakuru y’ubutasi avuga ko ingabo za Azerbaijan ziri kwegera cyane umupaka w’iki gihugu na Armenia, neza neza nk’uko Uburusiya bwabanje kwikusanyiriza hafi ya Ukraine mbere yo kuyitera mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.

Ikindi ni uko ingabo za Azerbaijan zirwanira mu kirere zimaze iminsi mu myitozo ikomeye zikorera mu kirere cyazo ndetse n’icya Israel, byombi bikaba ari inshuti mu gihe Armenia yo ari inshuti ya Iran.

Umwe mu bakurikiranira hafi uko iby’intambara bitangira witwa Kyle Glen avuga ko n’ubwo hari abashobora kubona ibiri kubera mu gice biriya bihugu byombi biherereyemo nk’aho ari ibisanzwe, ariko ngo mu by’ukuri si ibyo kurebera .

- Advertisement -

Ibirango by’imodoka za gisirikare za Azerbaijan ni inyunguti za A ndetse na F.

Ibirango by’iz’Uburusiya byo ni inyuguti ya V na Z.

Iby’uko intambara kandi ishobora kurota, byemezwa n’abayobozi muri Guverinoma ya Armenia.

Umwe muri bo ukora muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga witwa Vahan Kostanyan yabwiye Telegraph ati: “ Turabona neza ko bari kwitegura intambara. Niyo itahita iba, ariko niho biganisha.”

Ku ruhande rwa Azerbaijan, ntacyo baratangaza ku by’uko bashaka gutera Armenia.

Intandaro y’iyi ntambara ni agace k’imisozi miremire ibihugu byombi bipfa kitwa Nagorno-Karabakh, kakaba agace ibihugu byombi byarwaniye guhera mu mwaka wa 1991.

Ni ngombwa kuzirikana kandi ko no mu mwaka wa 2020 hari indi mirwano hagati y’ibi bihugu yabereye muri kiriya gice igwamo abantu batari munsi ya 7,000 mu gihe cy’ukwezi kumwe n’iminsi irindwi.

Icyo gihe Azerbaijan yatsinze Armenia binyuze mu gukoresha indege z’intambara yari yahawe na Turikiya.

Uburusiya nibwo bwaje kunga impande zombi.

Muri iki gihe( mu mwaka wa 2023) bivugwa ko Perezida wa Azerbaijan witwa Ilham Aliyev ashaka kwirukana muri kariya gace abantu bose biyitira Armenia, bakakavamo burundu.

Abasesengura bavuga ko azabikora muri iki gihe kubera ko isi isa n’ihugiye cyane mu by’intambara y’Uburusiya na Ukraine k’uburyo ntawe uzaza kumubuza gushyira mu bikorwa imigambi ye.

Kimwe mu bihugu by’ingenzi bifasha Armenia ni Uburusiya.

Kuba muri iki gihe buri mu ntambara, ni byo byatumye ubutegetsi bw’i Baku( umurwa mukuru wa Azerbaijan) bubona icyuho cyatuma butegura intambara ikomeye kuri Armenia.

Intambara ya Ukraine yatumye Uburusiya bugabanya imbaraga bwashyiraga mu kurinda Armenia none umwanzi wayo agiye kuyibonerana.

Indi ngingo yashyize Armenia mu bibazo ni uko  nyuma y’intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine, Azerbaijan yatabaye Abanyaburayi ibaha gazi kuko iyo Uburusiya bwabahaga bwabaye buyigabanyije cyane.

Abahanga kandi bavuga ko intambara hagati y’ibihugu byombi niyubura, izaguka kurusha uko byagenze mu mwaka wa 2020.

Israel na Turikiya na Pakistan bishobora gufasha Azerbaijan n’aho Iran n’Ubuhinde bigafasha Armenia.

Isi ya none iri mu kaga k’amoko yose!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version