Huye: Basize Bakingiranye Abana Mu Nzu Bahiramo

Mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rango B, mu Murenge wa Tumba muri Huye habereye ibyago byagizwe n’ababyeyi basize abana batatu babafungiranye mu nzu inkongi yicamo babiri, undi arembeye kwa muganga.

Abana bahiye ni Amashimwe Gule Kevin w’imyaka itanu ariko we ntiyapfuye ariko bagenzi be ari bo Sandra Uwase Mugisha w’imyaka itatu na teta Imanishimwe Keilla w’umwaka umwe bo bapfuye.

Ababyeyi babo bari basanzwe bacumbitse muri uwo Mudugudu ariko bahamaze igihe gito.

Amakuru agisesengurwa avuga ko inzu bariya bana bari barimo yatwitswe n’amashanyarazi.

- Advertisement -
Babanje kugondagonda ibyuma by’idirishya ngo barebe uko bakura bariya bana mu muriro(Ifoto@UMUSEKE.RW)

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE  ko ababyeyi ba bariya bana bari babasize mu nzu bonyine bigira mu turimo twabo.

Yagize ati: “Abo bana bari mu nzu bonyine babakingiranye. Muri iyo nzu hanagaragaraga intsinga ku buryo bikekwa ko baba bakinishije prise bigatuma habaho circuit niko guhira muri iyo nzu.”

Kugira ngo n’umwana umwe arokoke byatewe n’uko abantu batabaye banyuze mu idirishya nyuma yo kubona umwotsi mwinshi uva mu nzu.

Ibikoresho byose byo mu nzu byarahiye.

Igenzura ry’imiterere y’intsinga naryo ngo rirakenewe kandi rigakorwa kenshi mu mwaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version