Hari abakinnyi nasanze batiteguye neza ngo nzabajyane muri CHAN– Mashami

Umutoza w’Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Vincent Mashami avuga ko nyuma yo gusuzuma uko abakinnyi be bifashe muri iki gihe, yasanze hari abatarajya ku murongo(forme) neza k’uburyo yazabajyana muri Douala muri Cameroun mu mikino ya CHAN.

Amavubi yari amaze iminsi mu mikino ya gicuti kugira ngo yitegure kuzajya muri Cameroun gukina CHAN.

Yari amaze iminsi akina na Congo Brazzaville.

Umukino ubanza wabaye kuwa Kane tariki 07, Mutarama, 2021 urangira Ikipe y’Igihugu ya Congo Brazzaville itsinze Amavubi 1-0.

- Advertisement -

Amavubi ejo yakinnye undi mukino wa gicuti n’iriya kipe yo muri Congo Brazaville mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN izabera muri Cameroun mu mezi ari imbere, urangira atsinzwe 1-0.

Umutoza w’Amavubi Bwana Vincent Mashami avuga ko umukino waraye ubaye wabigishije byinshi, bamenya aho bakeneye kongera imbaraga cyane cyane mu kubaka ubushobozi bw’abakinnyi kugira ngo binjire mu mukino hakiri kare.

Avuga ko abahungu be batsindwa hakiri kare kuko batinda kwinjira mu mukino.

Yongeyeho ko yasuzumye asanga hari abakinnyi bagifite intege nke batarajya muri ‘forme’.

Akemeza ko hakiri akazi ko gukora kugira ngo abasore be bose bagire imbaraga z’umubiri n’izo mu bwonko zihagije kugira ngo bazashobore gutsinda imikino iri imbere.

Ubu u Rwanda ruri kwitegura amarushanwa ya CHAN 2020( kuko ay’umwaka ushize yasubitswe kubera COVID-19) akazabera muri Cameroun.

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Maroc, Uganda na Togo.

Imikino ruheruka gukina rwitegura CHAN rwawukinnye na Congo Brazzaville yose yabereye i Kigali.

Uwa mbere wabahuje ku itariki 07 Mutarama 2021  urangira amakipe yombi anganyije 2-2.

Umukino wa kabiri wabahuje ku itariki ya 10  Mutarama 2021 urangira Congo Brazzaville itsinze u Rwanda  igitego 1 -0.

Uko CHAN ku ruhande rw’u Rwanda ipanze:

U Rwanda ruherereye mu itsinda C. Ruri kumwe na Maroc, Uganda na Togo bakaba bazakinira

mu mujyi wa Douala.

Umukino wa nyuma  muri iri  tsinda uzahuza u Rwanda na Togo uzakinirwa mu mujyi wa Limbe.

Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere,  rukine  na Uganda saa tatu z’ijoro (9:h00’ pm) ku isaha y’i Kigali.

Bazakinira kuri Stade de la Ré-unification de Douala.

Ruzongera gukina na Maroc tariki 21, Mutarama, 2021, mu mukino uzaba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6h00 pm).

Iri rushanwa rigizwe n’amatsinda ane, hakazazamuka amakipe abiri muri buri tsinda azakina kimwe cya kane, akazagenda akuranwamo kugeza kuri abiri azakina umukino wa nyuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version